Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bakunze kwita Robertinho kuyibera umutoza mukuru mu gihe cy'umwaka umwe.
Amakuru InyaRwanda yamenye avuga ko Rayon Sports yamaze kumvikana na Robertinho kuyibera umutoza mukuru mu gihe cy'umwaka w'imikino wa 2024-25.
Uyu
mutoza wavutse mu 1960, yari amaze iminsi ari mu biganiro n'ikipe ya Rayon
Sports iri gushaka umutoza mukuru nubwo yatangiye imyitozo.
Uyu
mugabo w’imyaka 64 niwe uheruka guhesha Rayon Sports Igikombe cya Shampiyona
yatwaye mu 2019. Si ibyo gusa kuko ni nawe wayigejeje muri ¼ cya CAF
Confederation Cup igasezererwa na Enyimba yo muri Nigeria. Kuva yava mu Rwanda,
Robertinho ntiyahwemye kugaragaza ko akunda Kigali ndetse byumwihariko yakwishimira
gusubira muri Gikundiro.
Nyuma
ya Rayon Sports, Robertinho yatoje amakipe nka Vipers SC yo muri Uganda
yahesheje Igikombe cya Shampiyona, Gor Mahia yo muri Kenya yamazemo amezi abiri
gusa ndetse na Simba SC yo muri Tanzania ari nayo aherukamo.
Biteganyijwe
ko uyu mugabo azizanira Umutoza Wungirije uziyongera kuri Lebista Ayabonga
uzakomeza kuba umutoza wongera imbaraga ndetse na Mazimpaka André wagizwe
umutoza w’abanyezamu ndetse Robertinho yanatoje.
Rayon
Sports ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, aho yaraye inganyije na
Gorilla FC mu mukino wa gicuti wabereye i Nyamirambo, ndetse iyi kipe ikaba
yamaze gutangaza ko kuri Rayon Day izacakirana na AZAM FC yo muri Tanzania.
Ibihe byiza Rayon Sports yagize mu mupira w'amaguru yatozwaga na Robertinho
Robertinho yabaye umutoza wa Simba ari nayo kipe yaherukaga gutoza
TANGA IGITECYEREZO