Shalom Family itanga ubufasha ku barwayi biganjemo abafite ubumuga, yafashije Keza Elsa kwizihiza isabukuru umaze imyaka 14 arwaye, inaha amafaranga Mama w’uyu mukobwa.
Kuwa 14 Nyakanga 2024 umuryango Shalom Family wasuye umubyeyi wa Keza Elsa umaze imyaka 14 arwaye.
Muvunyi Bihozagara [Jacques Kibamba] ni we watangije uyu
muryango agamije gufasha abarwaye cyane cyane abafite ubumuga.
Shalom Family yatanze ibihumbi 300Frw ku muryango w’uyu mwana umaze imyaka 14 arwaye.
Uburwayi bwa Keza Elsa bwatewe no kuba yaratinze
kuvuka aho musaza we bavukana ari impanga yabanje kuvuka, ariko we aratinda bimuviramo
kugira ubumuga.
Uyu mwana arerwa na Nyina kuko Se yabataye uyu mwana akiri
muto. Kurwaza umwana mu gihe cy'imyaka 14 ni ibintu bitoroshye ari nayo mpamvu Shalom Family yamuzirikanye ikamuha ubufasha.
Iki gikorwa cy'urukundo cyahuriranye n’isabukuru y’uyu mwana
urwaye, ibi bikaba byakoze ku mutima uyu mubyeyi, ashimira abamutekerejeho.
TANGA IGITECYEREZO