Kendrick Lamar wasohoye indirimbo 'Not Like Us' yibasiramo Drake wari umushotoye, kuri ubu yongeye kwumwanikira nyuma yo kuba umuraperi wa mbere uciye agahigo kuri Billboard na Spotify kari gasanzwe gafitwe na Drake bahanganye.
Umuraperi Kendrick Lamar akomeje guha intera mugenzi we Drake nyuma y'uko amaze kumunyuraho ku rubuga rwa Spotify ku rutonde rw'abahanzi bumvwa cyane kuri urwo rubuga buri kwezi.
Kuri ubu, Kendrick Lamar ni we muraperi wa Kabiri wumvwa cyane buri kwezi kuri Spotify, nyuma ya Eminem.
Eminem ni uwa Mbere na miliyoni 84.2, Kendrick akaba uwa Kabiri na miliyoni 74.1, mu gihe Drake aza ku mwanya wa Gatatu na miliyoni 74 z'abamwumva buri kwezi kuri Spotify.
Ibi bibaye mu gihe n'ubundi indirimbo 'Not like us' ya Kendrick Lamar mu minsi mike ishize yongeye kwisubiza umwanya wa mbere kuri Billboard hot 100, ari nako ica akandi gahigo kuri Spotify.
Not like us ikaba imaze kuba iya mbere mu mateka iri mu njyana ya Hip Hop yumviswe n'abantu basaga miliyoni 500 kuri Spotify, ikaba yaraciye aka gahigo inyuze kuya Drake yise 'God's Plan' yari isanzwe ifite aka gahigo.
TANGA IGITECYEREZO