RFL
Kigali

Ingaruka mbi utajya ubwirwa za 'Wi-Fi' ku buzima bw’umuntu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/07/2024 17:05
0


Wi-Fi ni ubwoko bwa konegisiyo (Connection) ya internet bugezweho kandi bukoreshwa n’abatari bake. Iri huzanzira ridufatiye runini bitewe n’aho Isi igeze ariko rikanagira ingaruka mbi ku buzima bwacu zitagaragarira amaso kandi ziteye inkeke.



Muri iyi nkuru ntabwo turi bugaruke ku kamaro Wi-Fi idufitiye ahubwo turagaruka ku ngaruka mbi igira ku buzima bwacu zidakunda kuvugwa n’uburyo twagerageza kwirinda izi ngaruka , tukarinda n’abana kuko aribo igiraho ingaruka mbi cyane.

Telefoni zigezweho(Smartphones), mudasobwa, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga nibyo ahanini dusigaye twifashisha mu buzima bwa buri munsi , bamwe ndetse byabagora kurara ukubiri n’ibi byuma bitworohereza akazi, bikadufasha gutumatumanaho n’inshuti n’abavandimwe.

Ibyinshi muri byo biba biri gukoresha umuyoboro wa internet idakoresheje insinga wa Wi-Fi. Abantu ku giti cyabo, abafite ibiro, ibigo by’amashuri, ibitaro ,…bashyize Wi-Fi mu bigo byabo  mu rwego rwo koroshya itumatumanaho rya internet. Ni mu gihe kuko ubu buryo bufasha mu guhuza ibyuma byinshi kandi nta migozi yifashishijwe.

Wi-Fi  yadutse muri  1997 ariko itangira gucuruzwa muri 1999. Wi- Fi ni ubwoko bw’ihuzanzira ridakoresheje umugozi(Wireless) ryifashisha ikoranabuhanga rya radio waves/ ondes Radio mu gufasha  ibyuma byacu by’ikoranabuhanga gutumatumanaho.

Hambere Wi-Fi yari igenewe gukoreshwa kuri mudasobwa zo mu biro(bureau/Office), ariko kugeza ubu Wi-Fi yashyizwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga ngendanwa harimo na telefoni zigezweho(Smartphones) zitunzwe n’abatari bake .Ese iyi Wi-Fi nziza yatworohereje ubuzima mu itumanaho tuyiziho byinshi bingana iki? Ni izihe ngaruka igira ku buzima bwacu?

*Ingaruka mbi za Wi-Fi ku buzima bw’umuntu

Mu nkuru ya Top Sante yandika ku buzima ivuga ko impamvu Wi-Fi ikwiriye guhangayikisha abantu ari uko ikoresha ubwisubire(fréquence/Frequency) bungana na Megaheritsi 2400(2 400 MHz). Kugira ngo ubashe kubyumva neza babigereranyije n’ingufu zikoreshwa n’utwuma twifashishwa mu gushyushya ibiribwa(micro-ondes).

Izi ngufu zifite ubushobozi bwo kubiza amazi kandi  ubusanzwe amazi agize umubiri wacu  ari ku rugero rwa  75%. Ibi bigaragaza ko atari byiza ku mubiri w’umuntu. By’umwihariko ku bana baba bagifite amazi menshi mu mubiri,cyane cyane mu bwonko, izi mbaraga zishobora gutuma ubushyuhe bwinjira mu mutwe wabo. Ubusanzwe bizwi ko gushyira telefoni hafi y’umutwe bigira ingaruka mbi ku buzima ariko ingaruka za Wi-Fi zo zigera ku mubiri wose.

Nk'uko inkuru ya Top Sante gikomeza kibisobanura, kumara igihe kinini ahantu hari ingufu za Wi-Fi ngo bigira ingaruka ku buziranenge(Qualite/Quality) y’intangangabo(sperme), ahanini hakaba hagabanuka umuvuduko wazo.

Kugira ngo babigereho, abashakashatsi bafashe igice cy’ intangangabo bazishyira munsi ya mudasobwa iri gukoresha Wi-Fi ,izindi zihyirwa kure yayo, hanyuma byose bishyirwa ku kigero kimwe cy’ubushyuhe. Nyuma y’amasaha 4, 25 % z’intanga zashyizwe munsi ya mudasobwa ntizari zikigenda(moving),naho 9% zari zifite ADN zangiritse.

Bitewe no kuba dukunda kuba  ahantu za ondes zikoreshwa n’ibyuma by’ikoranabuhanga zihora zinyuranamo(champs électromagnétiques), duhora imbere ya Radiations .Ibi bigira ingaruka zinyuranye ku buzima bwacu  byatangajwe na Sante Plus Magazine. Muri izo ngaruka harimo:

-Umunaniro uhoraho

-Kubura ibitotsi

-Guhora umuntu arwaye umutwe kandi ukomeye

-Kunanirwa gutekereza neza ku ngingo runaka(Manque de concentration)

-Kubabara mu matwi

-Kugira agahinda (Dépression) n’izindi zinyuranye.

-Ingufu zitaboneshwa amaso nizo zangiza ubuzima bw'ukoresha Wi-Fi

-Kwangiza uturemangingo, gutakaza ubushobozi bwo gutekereza,kwangirika kwa DNA, kurwara kanseri ni zimwe mu ngaruka ziterwa no kuba ahantu hari Wi-Fi igihe kirekire

- Abagore batwite ntibakwiriye gutwara telefoni mu myambaro , abakobwa nabo babujijwe kuzitwara mu masutiya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND