RFL
Kigali

'Stress' n'umunaniro byiyongera cyane mu mpeshyi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/07/2024 14:16
0


Ubushakashatsi bwakozwe n'abahanga bo muri kaminuza y’ubuvuzi muri Pologne yitwa Poznan bugaragaza ko abantu bagira umunaniro ukabije cyane na 'Stress' mu gihe cy’impeshyi kurenza ibindi bihe.



Bavuga ko mu mezi nk’ukwa 6 ukwa 7 ndetse n’ukwa 8 ariho abantu bakunze kugira umunaniro ukabije kuruta andi mezi yose. Kugira ngo bagere kuri iki gisubizo, bakoze ubushakashatsi ku bagore bakiri bato bigaga muri iri shuri, ibi bikorwa mu minsi ibiri mu gihe cy’impeshyi nyuma ubu bushakashatsi bwongera gukorwa mu gihe cy’itumba ndetse abantu batandukanye bahabwa ibibazo bigendanye n’uko baba biyumva muri ibyo bihe byombi.

Nyuma rero ubushakashatsi bwagaragaje ko mu mezi y’impeshyi ari bwo igipimo cy’umusemburo wa cortisol ari nawo utuma umuntu ananirwa cyane wiyongera ku gipimo cyo hejuru kurenza mu bindi bihe. 

Iyi cortisol rero ubusanzwe izwi nk’umusemburo wa stress, aha rero bavuga ko wiyongera cyane mu gihe cy’amezi atatu ariyo, Kamena, Nyakanga ndetse na Kanama ni nayo mpamvu ahanini abanyeshuri bakunda kuruhuka muri aya mezi bitewe na stress iyabonekamo.

Ubu bushakashatsi kugira ngo bwemerwe bwabanje kunyura ahantu hatandukanye ndetse bwemezwa neza n’ikigo cy'abanyamerika gishinzwe kugenzura iby’imitekerereze ya muntu (American Psychological Society).

Mu bihugu by'imahanga byateye imbere byabimenye kare ari nayo mpamvu hari bimwe mu bihugu usanga mu mezi y'impeshyi bafata ikiruhuko ntibakore, bagahugira mu bikorwa byo kuryoshya bibaruhutsa mu mutwe kuko bazi ko muri aya mezi gukora ntamusaruro batanga ndetse ahubwo ko bibongerera stress n'umunaniro ukabije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND