RFL
Kigali

Barasabana! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Liza

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/07/2024 15:46
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Liza ni izina ry’akabyiniriro ryakuwe ku izina Elisabeth rifite inkomoko mu Giheburayi aho risobanura ngo Imana ni indahiro yanjye cyangwa Imana ni isezerano ryanjye. Bamwe bandika Liza abandi Lisa n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Liza:

Liza ni umuntu ugira umutima mwiza, usabana, uganiriza buri wese kandi uzi gutandukanya ibyo akwiye kuvuga n’ibyo atavuga.

Ni nyamwigendaho, ibintu bye aba ashaka ko ntawabyivangamo kandi bituma akora cyane ngo agere ku ntego kuko nta bundi bufasha aba ategereje.

Yita ku buryo agaragara inyuma, aririmbisha kugira ngo abantu babone ko ibyo ageraho bituruka no ku buryo asa.

Aba ari umuhanga, mu kwiga kwe usanga afatwa nk’intangarugero. Yumva yahirwa mu byo akora byose kandi akanabibera umuyobozi.

Liza aba ari umuntu uzi gushakisha amafaranga ndetse no kuyacunga ntabwo ari wa muntu usesagura.

Iyo abaye umuyobozi ibintu byose abitwara neza ariko ntiyihanganira umuntu udakora ibintu neza.

Asa n’umuntu wavamo intagondwa kuko icyo adashaka nyine ntaba agishaka. Usanga ari umuntu uzi kwisobanura kandi w’intyoza mu kuvuga amagambo menshi yungikanya.

Kumva ko yitwa Liza bimwongerera icyizere cyo kwigenga no kuba umuntu uyobora abandi. Ni umunyadushya kuko buri igihe aba afite utuntu dushya abandi bamwigiraho n'iyo twaba tudakanganye.

Iyo hagize ibitagenda mu buzima busanzwe, bigira n’ingaruka zikomeye ku mubiri ugasanga ahora arwaye.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND