RFL
Kigali

Bazi gushakisha! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Valentine

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/07/2024 9:43
1


Valentine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini, rikaba risobanura “Uzi kwihanganira ibimugeregeza”.



Nk'uko mumaze kubimenyera, InyaRwanda yiyemeje kubagezaho ibisobanuro by'amwe mu mazina yibazwaho na benshi kandi aba agezweho muri icyo gihe.

Bimwe mu biranga abitwa ba Valentine:

Ba Valentine barangwa no kumenya gutanga amakuru, babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka mbi bashobora guhura na zo.

Babasha kwihanganira ikibi cyose cyabageraho, bazi gufata imyanzuro kandi bahorana gahunda.

Aho bari hose, ba Valentine baba bazi kwivuganira kandi bakamenya gukora ibintu byabo mu nzira nziza.

Bagira ibanga rikomeye kandi bazi gukora akazi kabo.

Valentine ntapfana ijambo, ntiyihanganira umubangamira, kandi ntazi guhisha amarangamutima ye.

Muri we, ni umuntu ukunda kubaza cyane kuko aba yumva yamenya byinshi.

Ntabwo wapfa kumuvuguruza ku myanzuro ye keretse iyo atekereje nyuma akabona ko ari ngombwa ko hari icyo agomba guhindura mu byo yiyemeje.

Rimwe, asa nk'ugira isoni undi munsi ugasanga aravuga ibintu byose yirekuye, ku buryo imiterere ye iyobera benshi. Mu mibereho ye, arahindagurika cyane kuko aba ashaka kumenya abantu bose bari kumwe.

Ni umunyembaraga, azi kwihanganira ibibazo byo mu buzima, kandi iyo yiyemeje ikintu aragiharanira ku buryo udashobora kukimukuramo.

Mu buzima bwe, ni umuntu ushyira mu gaciro kandi uharanira iterambere. Akunda abe, ndetse n'aho akomoka.

Aba yumva yazagira ubuzima bwiza buhebuje aruko we ku giti cye abigizemo uruhare.

Azi gushakisha kandi agakora iyo bwabaga kugira ngo arebe ko byazakunda agahirwa n'ubuzima.

Ba Valentine ni abantu bafite impano y’urukundo kandi bakita ku bantu batizigamye. Ni abanyembaraga kuko bakunda guhatana ndetse iyo bamaze kumenya umuhamagaro wabo bashyiramo imbaraga zabo zose mu kuwukirikira.

Bakunze guhirwa n’ibyo bakora cyane iyo babikoze babikunze.


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Steven1 month ago
    Muzadusubanurire iza Steven





Inyarwanda BACKGROUND