RFL
Kigali

Ntibavuguruzwa! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Gildas

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/07/2024 14:01
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Gildas ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rikomoka mu rurimi rwa ‘Welsh’ rukoreshwa mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bwongereza, risobanura “Ukorera Imana.”

Bimwe mu biranga ba Gildas:

Akunze kurangwa no kuba nyamwigendaho, rimwe na rimwe akaba umuntu ushyira mu gaciro. Biragoye kuba wamukura ku bitekerezo bye cyangwa ku mwanzuro yafashe, n’iyo waba umugira inama, kuko adakunda kuvuguruzwa.

Gildas akunda gukorera ku bitekerezo bye kurusha gukorana n’abandi. Iyo ari mu bandi, ni umuntu uba ushaka ko abandi bagendera ku mahitamo ye, kandi imvugo ye iba irimo gutegeka.

Iyo bibaye ngombwa ko asobanura uwo ari we, Gildas akunze kwigaragazaho ubumenyi ndetse n’imibanire myiza n’abandi, gusa rimwe na rimwe akunze kubura uko yifata mu bandi ndetse akagira isoni.

Aba yumva yagaragara neza mu bandi, gusa iyo avuga rimwe na rimwe abura amagambo meza yo gusobanura ibyo ashaka, bikarangira akoresheje ikintu kitaryoheye abandi, cyagira n’uwo kibabaza nubwo aba ari ukuri.

Ashobora kugaragaza ibitekerezo bye by’imbere ndetse n’amarangamutima ye neza mu nyandiko.

Ubucuti bwe n’imibanire n’abandi bikunze kugira aho bigarukira, akishimira kubana n’abo bahuje imyitwarire, bashobora kumwumva ndetse bakamwemera by’ukuri, ariko kandi mu buryo budakabije.

Ntabwo yishimira kumva abantu bavuga cyangwa binjira mu buzima bwe cyangwa se barwanya inshuti ze. Gildas kandi ni wa muntu kandi wikundira gusohoka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND