RFL
Kigali

Bagira ibakwe! Igisobanuro n’ibiranga abitwa ba William

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/07/2024 11:33
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



William ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kidage ku izina Willehelm, rikaba risobanura umurinzi wabigize intego cyangwa w’umunyambaraga.

Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye, aho bamwe bandika Guillaume, Guillermo, Liam, Wilhelm, Will, Willem, Willie, Willy, Wöllem, Wullem na Wum.

Bimwe mu biranga ba William:

William ni umuntu ugira ibakwe, uhora afite ibintu ahugiyemo kandi wanga kwicara ntacyo arimo gukora.

Akunda ko ibintu byose arimo biba biri ku murongo ndetse aba yifuza ko ibyo ashaka ari byo n’abandi bakora, ibyo bigatuma agirana amakimbirane n’abantu kuko akenshi si ko bigenda.

Ni umuntu wanga amagambo, ntiyihanganira abica ibintu nkana cyangwa bitwaza ibyo ari byo byose.

Ni umuntu ukundwa, usanga agira inshuti nyinshi n’iyo we yaba atazikunda. Akora ibintu mu buryo bwihariye ku buryo ari cyo abantu baba bamuziho.

Iyo yagukunze, William ntiwapfa kumucika kuko arihambira kandi agakora ibishoboka byose ngo umwibonemo. Aba ashaka umugore uganira, utekereza akareba kure ku buryo na we yamuvuguruza.

Usanga ba William batinda gushaka kuko si kenshi ahita abona umukobwa ufite icyarimwe ibintu amwifuzaho. Ni umuntu uba utandukanye n’uburyo agaragara inyuma, ushobora kubona asa n’umutesi nyamara akarishye.

Mu byamamare bifite iri zina harimo Perezida wa Kenya; William Ruto, Igikomangoma cya Wales; Prince William n'abandi.
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND