RFL
Kigali

Ni Umunyafurika wa mbere ubikoze! Biniam Girmay wegukanye agace ka Tour de France ni muntu ki?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/07/2024 14:58
0


Umunya-Eritrea, Biniam Girmay Hailu akomeje kwandika amateka mu irushanwa rya Tour de France riri kubera mu Bufaransa.



Ni ibyishimo bidasanzwe kuri Afurika yose byumwihariko mu gihugu cye cy'amavuko cya Eritrea nyuma yo kwegukana uduce tuburi twa Tour de France. Biniam Girmay Hailu ni umusore w'imyaka 24, akaba yaravutse tariki 2 Mata, avukira mu gace ka Asmara muri Eritrea, agace gakunze kuvamo abakinnyi bakomeye cyane mu mukino w'igare.

Biniam Girmay ukinira ikipe ya Intermarche Wanty yitabiriye Tour de France afite indoto nibura zo kuzegukana agace kamwe muri iri rushanwa, gusa nawe ntabwo yari azi ko bizakunda kuri iyi nshuro.

Uyu musore wa metero imwe na sanimetero 84 yaje kwegukana agace ka 3 ka Tour de France ibyishimo biramusaga ndetse Afurika yose yerekana igitwenge.

Uyu musore, ntabwo yagarukiye aho kuko yaje no kwegukana agace ka 8 nabwo akoresheje imbaraga zo mu maguru nk'uko yari yabikoze mbere. Nyuma yo gukora aya mateka, Biniam Girmay yahise aba Umunyafurika wa mbere wegukanye agace ka Tour de France kuva yabaho.

Biniam Girmay yakuze agaragaza guhangana mu mukino kuko azwiho imbaraga zitsindira ku murongo (Sprint) ari nabyo ari gukoresha cyane. Mu 2019, uyu musore yitabiriye Tour du Rwanda aho yegukanye agace ka 5 kasorejwe i Musanze, nabwo akaba yaratsinze mu buryo bwa Sprint.

Biniam yegukanye agace ka 5 ka Tour du Rwanda ya 2019, kavaga i Karongi kerekeza i Musanze 

Ntabwo ari ubwa mbere uyu musore atsinze mu marushanwa akomeye kuko no mu 2022 yegukanye agace ka mbere ka Giro d'Italia. Uyu musore kandi yegukanye National Time Trial Championship mu 2022, yegukana Gent-Wevelgem na Circuit Franco Belge.

Biniam ubu ni umwe mu bakinnyi batinyitse muri Tour de France, isiganwa rya mbere ku Isi rikomeye mu mukino w'igare





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND