Umukino ikipe ya Rayon Sports yagombaga kuzakiramo APR FC wongeye kugirwa ikirarane usimbuzwa uwo iyi kipe y'Ingabo z'igihugu izakiramo Gasogi United.
Taliki ya 19 z'uku kwezi kwa 10 ni bwo byari biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports izakira APR FC mu mukino wo ku munsi wa gatatu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wari waragizwe ikirarane bitewe nuko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions League.
amakuru avuga ko ikipe y'Ingabo z'igihugu yasabye abategura shampiyona ko itazakina uyu mukino na Rayon Sports ahubwo bakazakina na Gasogi United nk'uko byari biteganyijwe ku ngengabihe.
Ni ku nshuro ya gatatu uyu mukino ugizwe ikirarane dore ko mbere na mbere wari gukinwa tariki ya 14 Nzeri 2024 ariko uhurirana n’uko APR FC yari ihafite umukino ubanza wa CAF Champions League, byarangiye isezereye Azam FC mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 2-0, ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.
Rayon Sports yateganyaga nibura miliyoni zitari hasi ya 75 z’Amafaranga y’u Rwanda kuri uyu mukino, cyane ko amakuru yizewe yemezaga ko iyi kipe batazira “Gikundiro” yaba yari yagize uruhare mu kwakira APR FC muri Derby, ariko ikakira umukino ubanza; biza kuba amahire ingengabihe isohoka yahaye icyo cyifuzo umugisha.
Umukino Rayon Sports yagombaga kuzakiramo APR FC wongeye kugirwa ikirarane
TANGA IGITECYEREZO