RFL
Kigali

Agezweho: Jadon Sancho arifuzwa na Juventus, Bayern Munich yo yatangiye gukama inshashi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/07/2024 11:09
0


Juventus yatangiye gutekereza uburyo bwo kwegukana Umwongereza Jadon Sancho, naho Bayern Munich yavuye mu magambo ijya mu bikorwa aho yasinyishije Michael Olise wakiniraga Crystal Palace.



Amakuru avugwa ku isoko ry'igura n'igurisha, yatangiye kuryoha aho amakipe amwe yatangiye gusinyisha abakinnyi bakomeye, andi yabifuzaga agakurayo amaso. 

Inkuru ikomeje kugaragara mu binyamakuru bitandukanye nka L'Equipe, BBC Sports, The Guardian, Athletic, Sky Sports German n'ibindi, ni uko Bayern Munich yegukanye umufaransa wakiniraga Crystal Palace Michael Olise.

Kwegukana Michael Olise kuri Bayern Munich byatumye amakipe yamwifuzaga ariyo Manchester United, Tottenham Hotspur, Chelsea ndetse n'ayandi, amukuraho amaso, atangira gutekereza ku bandi bakinnyi.

Caliciomercato yo mu Butaliyani yo yagarutse kuri Jadon Sancho, umwongereza w'imyaka 23 y'amavuko ukina Brussia Dortmund ariko abaka yaratijwemo na Manchester United. 

Iki kinyamakuru cyavuze ko Juventus ishaka gukora iyo bwabaga ikegukana uyu mukinnyi, cyane ko ngo nubwo byayisaba gutakaza rutahizamu Federico Chiesa, ariko Jadon Sancho akabona uko yinjira.

The Sun yatangaje ko Arsenal na Manchester United, ziteguye kwinjira mu intambara yo guhanganira Umuhorandi Brian Brobbey, uyu akaba ari rutahizamu wa Ajax Amsterdam.

Sky Sports mu Budage yagarutse kuri Bayern Munich, ivuga ko Umunya Portugal ukina mu kibuga hagati muri Fulham Joao Palhinha, yamaze gukora ikizamini cy'ubuzima muri Bayern Munich. Ubwo Bisobanuye ko isaha ku isaha, Bayern Munich ishobora gutangaza ko yegukanye Joao Palhinha ukina mu kibuga hagati.

Dail Mail yanditse ko Manchester United, kuri uyu wa mbere, irakora inama yibaza niba iguma kwiruka kuri myugariro wa Everton Jarrad Branthwaite, cyane ko bakomeje guhendwa kuri uyu mukinnyi. 

Inama ya Manchester United ishobora kwanzura ko Jarrad Branthwaite akenewe muri Manchester United koko, cyangwa ikipe yashakisha undi myugariro utazayihenda.

Football Insider yatangaje ko Newcastle United yakubiswe n'inkuba, nyuma y'uko West Ham United yayatse Miliyoni 100£ kuri Jarrod Bowen, Rutahizamu ukomoka mu Bwongereza w'imyaka 27 y'amavuko.

The Mirror yatangaje ko rutahizamu Mason Greenwood wa Manchester United, yasabye iyi kipe ko yakoroshya, ubundi mu cyumweru gitaha akaba yamaze kumenya ahazaza he. Uyu mukinnyi arifuzwa na Atletico Madrid, FC Barcelona, Juventus, Lazio Roma, Olympic Marseille na Valencia yo muri Esipanye.

Football Insider yatangaje ko Manchester City yasubiye muri Newcastle United, uretse kuba yifuza Bruno Guimaraes ukina mu kibuga hagati, yongereyeho na Anthony Goldon, umwongereza ukina asatira izamu.


Bayern Munich yamaze kwegukana Michael Olise 


Juventus irifuza Jadon Sancho 


Anthony Goldon yiyongereye mu bakinnyi Manchester City yifuza bari muri Newcastle United 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND