RFL
Kigali

Rayon Sports yakiriye Umunya-Senegal iheruka gusinyisha -VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/07/2024 6:15
1


Ikipe ya Rayon Sports yakiriye Myugariro ukomoka mu gihugu cya Sénégal, Omar Gningue wakiniraga ikipe ya AS Pikine y'iwabo yaherukaga gusinyisha.



Iyi kipe yamwakiriye mu rukerera rwo kuri uyu Wa Mbere ku kibuga cy'indege i Kanombe.

Uyu mukinnyi wasinyishijwe  amasezerano y'imyaka 2 ku wa Gatanu w'icyumweru gishize yavuze ko ari ku nshuro ya mbere yageze mu Rwanda,avuga ko Rayon Sports  nta byinshi ayiziho ndetse ko yifuza gutwarana ibikombe na yo.

Ati" Yego ni ku Nshuro yanjye ya mbere ngeze mu Rwanda. Rayon Sports nta byinshi nyiziho gusa mbere yo kuza navuganye na Khadime Ndiaye( umunyezamu nawe ukomoka muri Senegal) ambwira ko ari ikipe nziza , ikipe ifite abafana benshi kandi bagira urugwiro gusa ari ikipe igira igitutu. 

Ntabwo umuntu yakora urugendo rungana gutya ava i Dakar aza hano adafite intego. Ndifuza gutwarana ibikombe na Rayon Sports kuko nayo nzi ko ariyo ntego yayo".

Omar Gningue uri butangire imyitozo muri Rayon Sports kuri uyu wa Mbere, ni umwe mu bakinnyi bitwaraga neza muri shampiyona y'iwabo muri Senegal dore ko banamwitiriye myugariro w'Umunya-Brazil Thiago [Silva] bakina ku mwanya umwe.

Uyu musore kandi yaje no mu ikipe y'umwaka muri Shampiyona ya Sénégal iya 2023/2024, aho yari kumwe mu mutima w'ubwugarizi na Aliou Souane wamaze kugurwa na APR FC imukuye muri ASC Sharaaf FC.

Omar Gningue kandi yari ku rutonde rw’abakinnyi 29 umutoza Pape Thiaw yifashishije mu 2022 ku mikino imwe n’imwe mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere muri za Shampiyona zo mu bihugu byabo, CHAN 2024 yabereye muri Algérie.

Ikipe ya AS Pikine yakiniraga iheruka ibikombe cya Shampiyona muri 2014, aho yatwaye ibikombe bibiri: icya Shampiyona n’icy’Igihugu, bituma yitabira amarushanwa ya CAF Champions League mu mwaka wakurikiye wa 2015.

Omar Gningue yiyongereye ku rutonde ry'abakinnyi Rayon Sports imaze gusinyisga aribo Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange wakiniraga Gorilla FC ,Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United,Rukundo AbdulRahman wakiniraga Amagaju FC ,Niyonzima Olivier Sefu wakiniraga Kiyovu Sports,Fitina Ombolenga wavuye muri APR FC ndetse na Ndikuriyo Patient wakiniraga Amagaju FC.

">

Omar Gningue ubwo yageraga ku kibuga cy'indege yakiriwe n'abarimo Umuvugizi wa Rayon Sports,Roben Ngabo 


Myugariro ukomoka muri Senegal wamaze gusinyira Rayon Sports yageze i Kigali 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Simon Mbonimpaye 2 months ago
    Omar turamwakiriye naze adufashe gutwara ibikombe tumaze iminsi twarabuze





Inyarwanda BACKGROUND