Myugariro wa Police FC Nsabimana Eric Zidane, yavuze ko yababajwe n'urupfu rwa Ahoyijuye Jean Paul (Mukonya), kandi ko ubwo yakoraga impanuka ari umwe mu bamutabaye, bikarangira yitabye Imana.
Kuri uyu wa Gatandatu ku itariki 6 Nyakanga 2024, inkuru mbi yatashe mu Rwanda, byumwihariko mu muryango w'abakunda umupira w'amaguru, ko uwari myugariro wa AS Kigali Ahoyiiuye Jean Paul wamamaye ku kazina ka Mukonya, yitabye Imana ubwo yakinaga, akagongana n'umuzamu, kibarangira amize ururimi.
Ibi byabaye myugariro wa Police FC Nsabimana Eric Zidane wari mu kibuga kimwe na Nyakwigendera Mukonya i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, yagerageje kumufasha, gusa birangira yitabye Imana.
Myugariro wa Police FC Nsabimana Eric Zidane, yakomeje avuga ko yababajwe nuko byarangiye Mukonya yitabye Imana kandi yari yakoze uko ashoboye kugira ngo mugenzi we abeho.
Zidane yakomeje agira ati "Mbabajwe no kuba yitabye Imana ageze kwa muganga. Ururimi nari narufashe imbangukiragutabara ihita iza, kuko bagira imakasi zifata bahita bayirufatisha, ndababwira nti mudatuma rugenda barambwira ngo rwaje humura ariko bageze kwa muganga ngo byarangiye, ndababaye cyane".
Nyakwigendera Ahoyikuye Jean Paul Mukonya, yitabye Imana afite imyaka 27 y'amavuko. Mu 2019 nibwo yageze muri AS Kigali, avuye muri Kiyovu Sports, mu gihe mu 2015 aribwo yageze muri Kiyovu Sports, avuye muri Nyagatare FC.
Nsabimana Eric Zidane wa Police FC, yatangaje ko yababajwe n'urupfu rwa AHOYIKUYE Jean Paul Mukonya
Mukonya yitabye Imana afite imyaka 27 y'amavuko
TANGA IGITECYEREZO