Urupfu rwa Sarah Gwan rukomeje kwibazwaho byinshi. Uyu mukobwa yari mu bamaze kugwiza ibigwi mu kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye nka Bensoul, Ommy Dimpoz na Willy Paul.
Kuwa 25 Kamena ni bwo nyina wa Sarah Gwan yakiriye inkuru y'akababaro imubwira ko umukobwa we ari mu bitaro bya St Francis Hospital mu gace ka Kasarani ho muri Kenya. Hari mu masaha akuze.
Uyu mubyeyi yabwiwe we ko umukobwa we yahanutse. Ubwo yageraga ku bitaro St Francis Hopital, yatunguwe no kubona Sarah avirirana amaraso mu matwi anafite ibikomere ku mutwe.
Sarah yahanutse ku itaje ya Kabiri nyuma y’ibigaragara ko
habayeho kutumvikana hagati ye n’inshuti ze eshatu zirimo abakobwa babiri n’umugabo
umwe.
Icyo gihe Sarah usanzwe ari mu ba 'Video vixen' bamaze kugwiza ibigwi yari akiri muzima ariko ubuzima buri habi, ariko abaganga bakora iyo bwabaga bahita banamwohereza mu bitaro bikuru. Geoffrey Njogu Se w’uyu mukobwa na we yari akiri mu nzira.
Inkuru itangazwa n’inshuti ze ni uko we ubwe yafashe umwanzuro wo kwiyahura. Inshuti z’uyu mukobwa zaje gutabwa muri yombi ariko bidatinze zirarekurwa aho buri umwe yari amaze gutanga ibihumbi bisaga 600Frw.
Ababyeyi ba Sarah bavuga ko batazi ikibyihishe inyuma, ariko bitari bushoboke ko umukobwa wabo yakwiyahura nta mpamvu n'imwe yari
bubimutere.
Purity Njogu umuvandimwe wa Sarah Gwan agaragaza ko amuzi
neza yanyuze muri byinshi ku buryo nta kintu na kimwe cyari butume yiyahura ngo
yemere gusiga umwana we.
Umuryango uvuga ko byange bikunde byagizwemo uruhare n’imwe
mu nshuti ze.
Sarah yari umwe mu bakobwa bamaze gushinga imizi mu
bagaragara mu ndirimbo mu Karere cyane cyane mu gihugu cya Kenya aho yagiye yitabazwa
n’abahanzi nka Redsan, Willy Paul, Bensoul, Ommy Dimpoz na Reckless.
Haracyakorwa isuzumwa ngo hamenyekane imvano ya nyayo y’urupfu rw'uyu mukobwa, ibisubizo bikaba bitegerezanijwe amatsiko n’abakunzi be hamwe n’umuryango
we.
AMAFOTO YA SARAH WARI MU BA VIDEO VIXEN BAGEZWEHO
Urupfu rwe rwashenguye benshi
TANGA IGITECYEREZO