FPR
RFL
Kigali

Eminem yateguje Album nshya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/07/2024 8:35
0


Nyuma y'imyaka ine (4) umuraperi w'icyamamare, Eminem, nta bihangano n'umuzingo bishya asohora, yongeye kugaruka bushya mu muziki ndetse ateguza album nshya yise '“The Death of Slim Shady (Coup de Grâce)”.



Umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Marshall Bruce Mathers III, wamamaye ku izina rya Eminem mu muziki, yateguje album ye nshya yise “The Death of Slim Shady (Coup de Grâce)” izasohoka tariki 12 Nyakanga 2024.

Izina ry’iyi album ya 12 rifitanye isano na EP (Extended Play) ye ya mbere yakoze mu 1997 yise “Slim Shady”, ndetse na Long Play yakoze mu 1999 ayita “The Slim Shady” ndetse na we ubwe yiyita iryo zina.

Album nsya ya Eminem yayise 'The Death of Slim Shady' byatumye benshi batekereza ko ariyo ya nyuma akoze agiye kuva mu muziki

Abakurikira umuziki wa Eminem batunguwe n’integuza z’iyi album zirimo amashusho y’umugore ubyara umwana ufite amaso yijimye ndetse uhita umera amahembe nyuma y’amasegonda make avutse.

Mbere y’uko iyi album isohoka Eminem yabanje guha abakunzi ba muzika indirimbo ebyiri , zirimo “Houdini” na “Tobey”. Uyu muraperi ufatwa nk'umwe mubazi kurapa bihuta cyane ku Isi, yaherukaga gusohora album muri 2020 yise ''Music To Be Murdered By''.

Izaba ibaye album ya 12 Eminem asohoye kuva yakwinjira mu muziki mu 1996






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND