FPR
RFL
Kigali

Abaraperi 10 barapira ku muvuduko uri hujuru kurusha abandi ku Isi – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/07/2024 6:15
0


Injyana y’umujinya cyangwa se Hip Hop iri mu zikunzwe n’abatari bacye ku isi, ifite abaraperi basa nk’abayiyoboye ndetse bayanditsemo amateka adasanzwe ku buryo bamwe bagiye bayihererwamo n’ibikombe abandi ikabahindura ibirangirire.



Nubwo bivugwa ko ari ikintu abaraperi bose bahuriyeho kuba baririmba bihuta cyane, hari abaciye agahigo ko guhagararira abandi mu kurapa ku muvuduko uri hejuru cyane kuruta abandi ku buryo baririmba amagambo menshi cyane mu gihe gito kandi akaba afite injyana.

Mu baraperi barapira ku muvuko uri hejuru ku isi, hari abafatwa nk’ab’ibihe byose InyaRwanda yaguteguriye uyu munsi yifashishije urubuga watchmojo.com.

1.     Twista

">

Kugeza ubu, nta muraperi urasimbura Twista ukomoka muri Amerika ku mwanya we wa mbere mu baraperi barapa vuba cyane ku isi. Uyu muraperi wavukiye i Chicago, yagize uruhare runini mu kumenyekanisha injyana ya Chopper Rap. Kurapa yihuta cyane byamugejeje mu gitabo cya Guinness Records mu 1992, kuva icyo gihe agirwa umuraperi wihuta cyane ku isi. Yamamaye cyane ubwo yashoboraga kurapa agahuza imigemo 598 mu masegonda 55 gusa. Indirimbo ye ya mbere yise “Mr. Tung Twista” iri ku muvuduko wagerwaho n’abaraperi mbarwa ku isi, kandi si yo yanamucishije aka gahigo.

2.     Eminem

">

Umuraperi Eminem bakunze kwita ‘imana ya Rap’ ni umuraperi wa kabiri ku isi mu kurapa vuba cyane. Indirimbo ye yise "Rap God" yanditse amateka muri Guinness World Records 2015, nk’indirimbo ikubiyemo amagambo menshi yaririmbwe mu gihe gito. Iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga budasanzwe, igizwe n’amagambo 1.560 yaririmbwe mu minota itandatu n'amasegonda atatu gusa. Nubwo aririmba yihuta cyane, Eminem arihariye cyane kuko ibyo aririmba biba byanditse cyane byose bijyanye.

3.     Busta Rhymes

">

Busta ni umukinnyi wa filime w’icyamamare, ni Producer, akaba n’umuraperi uri mu bakoresha umuvuduko mwinshi cyane mu ndirimbo zabo. Busta ukomoka i Brooklyn, muri New York, ugereranije, ashobora kuririmba amagambo 143 ku munota. Umuvuko udasanzwe afite, wumvikana cyane mu ndirimbo ye yise “Break Ya Neck,” ndetse n’indi ahuriyemo na Chriss Brown bise “Look At Me Now.”

4.     Tech N9ne

">

Tech wiyitiriye imbunda, arazwi cyane mu buryo arapa imirongo ye yihuta cyane. Uyu muraperi yatangiye kuririmba akiri muto cyane, yitoza kurapa vuba vuba hakiri kare. Yaririmbanye n’abaraperi benshi bakomeye, hanyuma aza gukora indirimbo ye yise “Worldwide Choppers.”

5.     Bone Thugs-N-Harmony

">

Iri ni itsinda rikomeye mu njyana ya Hip Hop ryaturutse i Cleveland, muri Leta ya Ohio, ritangira abarigize bose ari ingimbi. Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, aba basore batanu bagiye bamenyekana cyane ku bwo kurapa bihuta cyane. Indirimbo zabo zumvikanamo umuvuduko wo hejuru zirimo “Thuggish Ruggish Bone”, “East 1999”, na “1st of Tha Month”.

6.     Daveed Diggs

">

Daveed Diggs wavukiye muri Leta ya Calfornia, ni umukinnyi wa filime akaba umuririmbyi n’umuraperi w’umwuga. Yaciye agahigo ubwo yarapaga amagambo 19 mu masegonda atatu gusa, mu ndirimbo yise ‘Guns and Ships.’

7.     R.A. the Rugged Man

">

R.A. the Rugged Man wavukiye i New York, yatangiye kurapa ku myaka 12 y’amavuko. Icyo gihe, yatangiye kwitoza kurapira ku muvuduko wo hejuru. Indirimbo yandikiyeho amateka cyane ni iyitwa “Holla-Loo-Yuh” yahuriyemo na bagenzi be Tech N9ne na Krizz Kaliko.

8.      Watsky

">

Watsky arihariye cyane kuko ni umusizi akaba umwanditsi, n’umuraperi ukomoka i San Francisco muri California. Indirimbo ze zumvikanamo umuvuko uri hejuru cyane harimo “Pale Kid Raps Fast” n’izindi zagiye zirebwa n’amamiliyoni kuri YouTube.

9.     Twisted Insane

">

Twisted Insane ukomoka i San Diego muri California, ari mu baraperi barapa vuba cyane ku isi. Indirimbo ye yitwa ‘Visions’ ni imwe mu zumvikanisha impamvu nyayo yamuhesheje guca aka gahigo.

10.  Yelawolf

">

Yelawolf ni umuhanzi akaba n’umuraperi w’umunyamerika w’umuhanga wigeze no gusinyishwa n’inzu ya Eminem ifasha abahanzi mu 2011. Umuvuduko we ahanini wumvikana mu ndirimbo yahuriyemo na Tech N9ne bise ‘Worldwide Choppers,’ aho uyu muraperi aririmba hafi imigemo 6.87 ku isegonda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND