FPR
RFL
Kigali

Green Party yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y'Iburengerazuba mu turere twa Rutsiro na Karongi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:3/07/2024 19:19
0


Ku munsi wa 12 w’ibikorwa byo kwiyamamaza, ishyaka Green Party ryabikomereje mu turere tubiri twari dusigaye mu ntara y’Iburengerazuba aritwo Rutsiro na Karongi bemererwa ko Dr Frank Habineza natorwa bazateza imbere ubuhinzi butunze umubare munini w’Abaturage batuye muri utu turere.



Ku munsi wa 12 w’ibikorwa byo kwiyamamaza, ishyaka Green Party rirangajwe imbere na Dr Frank Habineza umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Rutsiro na Karongi akaba ari natwo turere bari basigaje mu ntara y’Iburengerazuba.

Ku isaha ya Saa Ine, nibwo Abarwanashyaka na bamwe mu bakandida depite bari bageze kuri site yo mu karere ka Rutsiro basanga bamwe mu baturage bamaze kuhagera barimo baririmba zimwe mu ndirimbo zivuga ibigwi Green Party.

Nyuma y’iminota itari myinshi, Dr Frank Habineza yageze kuri iyi site nk’uko akunze kuvuga ko ari inshuti ya bose aca mu baturage agenda abasuhuza ndetse na bamwe mu baturage bamukora mu kiganza harimo n’umwana yabanje kuganiriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yahaye ikaze ishyaka Green Party ndetse avuga ko n’ikindi gihe bahawe ikaze aboeraho gusaba abaturage ayoboye gutega amatwi ubutumwa green Party yifuza kubagezaho.

Dr Frank Habineza yongeye kubwira abaturage b’Akarere ka Rutsiro ko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi cyane ko aka karere umubare munini w’Abaturage bko batuwe no guhinga ndetse no korora.

Dr Frank Habineza kandi yavuze ko naramuka atowe azubaka isoko ry'ikitegererezo rya Gisiza hafi y'ahari site yiyamamarijeho aho avuga ko ritajyanye n'igihe.

Ati “ Numvise ko aha mukeneye isoko kandi nanjye nabibonye ko mucururiza hanze ku muhanda ubusazwe abadepite bagira uruhare runini mu gufata imyanzuro itandukanye ubu rero nimuntora nka Perezida w’igihugu kandi abakandidada depite bacu nabo bagatorwa aha hagomba kubakwa isoko rigezweho ribarinda kunyagirwa cyangwa ingaruka z’izuba ku biribwa byanyu”

Nyuma yo kugeza ku baturage b’Akarere ka Rutsiro imigabo n’imigambi ye, yakomereje ibikorwa bye mu karere ka Karongi akaba yakiriwe n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, Niragire Theophile.

Dr Frank Habineza yongeye kwibutsa abaturage b’Akarere ka Karongi ko ari umuntu uvugisha ukuri bityo ibyo avuga byose azabishyira mu ngiro cyane ko ibimenyetso byigaragaza. Aha yatanze urugero rw’uko babashije kugera kuri 70% y’ibyo bemereye abaturage mu mwaka wa 2017 kandi ari abagabo batatu gusa.

Frank Habineza yavuze kandi ko naramuka atowe igifungo cy’agateganyo kizavaho burundu akenshi gikunze kikaba cyari gikunze kumara igihe kirekire.

Yongeye kwitsa kandi ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi aho azashyiraho ikigega cyunganira abahinzi n’Aborozi mu mishinga yabo haba mu kubona nkunganire, ifumbire, amasoko ndetse n’ibindi byose umuhinzi yakenera ngo umusaruro we umuhe inyungu.

Dr Frank Habineza yamaze kugera mu turere twose two mu ntara y'iburengerazuba ababwira imigabo n'imigambi 

Bamwe mu bantu bashimiye Dr Frank Habineza nyuma yo kubagezaho imigabo n'imigambi 

Abaturage bo mu karere ka Karongi bagagarije ibyishimo ishyaka Green Party 

   

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND