Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Ariane ni izina bita
umwana w’umukobwa rikaba rikomoka mu Kigereki ku jambo Ariadne bisobanura
ikintu cyejejwe cyane. Iri zina ryiganje cyane mu bihugu bikoresha ururimi
rw’Igifaransa n’Icyongereza
Bimwe mu biranga ba
Ariane:
Ariane akunze kuba
umukobwa w’umunyamurava ukunda gusabana kandi ukunda kwigenga. Yishimira kugira
umubano uhamye ariko utazahungabanya wa mudendezo we.
Nubwo asabana ariko,
Ariane akunda kuba ahantu hatuje agasesengura ibintu byose abona bibaho mu
buzima bumuzengurutse.
Abantu baramwubaha cyane,
agira umwete kandi ni umunyembaraga ariko akunda kugirana amakimbirane n’abantu
bakuze cyangwa abamuyobora. Agira
ingeso yo guhora agenzura abandi no guhora abacungacunga.
Ni umukobwa utagira
uburyarya kandi akagaragaza amarangamutima ye y’ukuri ku bantu akunda. Akunda
guhora yishimye ndetse agakunda no kugaragara mu bintu by’imyidagaduro
n’ibirori.
Ni umuntu ukunda kuba
yagaragara mu mirimo ituma agaragaza uwo ari we nko gukora urwenya, uburezi,
itangazamakuru n’ubukerarugendo.
Bamwe mu byamamare bitwa
Ariane
Ariane Hingst ni
umudagekazi w’icyamamare muri ruhago.
Ariane Uwamahoro; Umunyamakurukazi wa siporo mu Rwanda.
Ariane Busia-Bourdain; Umukobwa wa Anthony Bourdain, umuherwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITECYEREZO