RFL
Kigali

Ni intyoza mu guhanga udushya! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Delphine

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/07/2024 11:52
1


Buri munsi InyaRwanda yahisemo kujya ikugezaho igisobanuro cy'izina runaka rigezweho muri icyo gihe.



Delphine ni izina ry’abana b’abakobwa rifite inkomoko ku ijambo ry’Ikilatini “Delphīnus”, mu Kigiriki riba “delphis” bivuga ngo ifi ifite inda.

Ni rimwe mu mazina akunzwe cyane dore ko ryaje ku mwanya wa 3, 243 mu mazina akunzwe kurusha ayandi mu 2019.

Bimwe mu biranga ba Delphine:

Ba Delphine ni intyoza mu guhanga udushya, ibyo bikajyana n’uko bakorana imbaraga umurimo bashinzwe. Ubunebwe ni ikizira muri kamere yabo kuko bagira ishyaka rikomeye.

Uzabasanga mu bikorwa byinshi cyane ko batishimira kuba basuzugura uwabatumiye. Bagira impano yo kuyobora abandi kandi bakabikora neza, aho bageze hose usanga baramutswa inshingano z’ubuyobozi.

Ba Delphine bihagararaho mu byo bavuga byose, bitondera bikomeye intego bihaye kugira ngo bazayigereho. Iteka bashakisha ibitekerezo bishya bitandukanye n’iby’abandi, bagaharanira no kubibyaza umusaruro.

Mu miterere y’aba bakobwa uzasanga bagira amahane, abo bayoboye babayoboresha igisa n’igitugu kandi kwihangana ntibibarangwaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • delphine2 months ago
    uravuzengo bagira amahane ahubwo baritonda





Inyarwanda BACKGROUND