FPR
RFL
Kigali

Nadia Mbire umukobwa w’umuherwe muri Uganda yatangaje ko yigeze kwishyurwa umugati ku kiraka yahawe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/07/2024 12:43
0


Nadia Matovu Mbire yarikoroje ku mbuga ubwo yatangazaga ko hari ubwo yigeze guhabwa ikiraka kimwishyura umugati ubwo yari arimo yubaka imbuga nkoranyambaga ze aninjira mu bikorwa byo kwamamaza.



Impamvu nyamukuru yatumye abantu barushaho kubyibaza ni uko uyu mugore akomoka mu miryango y'abakire, Se Charles Mbire akaba ari mu baherwe bihagazeho muri Uganda aho anahagarariye MTN Uganda.

Umugabo we Yasser Matovu na we akomoka mu miryango y’abakire b’abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi binyuze muri Kompanyi ya Youma Builders Ltd.

Ubwo yatangazaga ibi, byari nyuma y'uko abajije abakunzi be ibintu bidasanzwe byabayeho mu nzira yo kwiyubaka mu birebana no kwamamaza, bagenda bamubwira.

Ubwo yari agezweho, yababwiye ko ubwo yari afite abamukurikira ibihumbi 50 kuri Instagram yigeze guhabwa ikiraka cyo kwamamaza ibiribwa, bamugenera igihembo cy’umugati wa Sandwich.

Nadia Mbire ni umwe mu bagore bakomeje kuzamuka neza mu bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga. Kugeza ubu afite ibihumbi bisaga 149 bimukurikira kuri Instagram, ibihumbi 18.9 kuri TikTok, ibihumbi 10 kuri Facebook n’ibihumbi 10 kuri YouTube.

Muri 2020 yasohotse ku rutonde rwa Meta rw’aba 'Content Cretaors' b'ahazaza aho muri ubwo bukangurambaga yaje mu 10 bashije gutsinda muri Afurika yose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND