FPR
RFL
Kigali

Uko Lady Gaga yisanze mu bibazo bya Diddy ugeraniwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/07/2024 16:47
0


Umuhanzikazi w’icyamamare Lady Gaga yisanze mu bibazo by’umuraperi Diddy nyuma yaho bivuzwe ko ari we watumye abavoka bamuburaniraga bahagarika gukorana nawe.



Umuhanzikazi Lady Gaga akomeje gushyirwa mu majwi y’abatumye ikigo cy’abavoka cy’i New York gihagarika gukorana n’umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy utorohewe muri ibi bihe kubera ibyaha bitandukanye akurikiranyweho byo guhohotera abagore.

Ibitangazamakuru birimo News Nation bikomeje kuvuga ko iki kigo cyitwa Grubman, Shire, Meiselas & Sacks (GSM&S) gikorera muri Manhattan cyahisemo gutandukana na Diddy nyuma y’uko umuhanzikazi Lady Gaga abwiye ubuyobozi bw’iki kigo ko nibadatandukana n’uyu muraperi azabareka, agakorana n’abandi banyamategeko.

Nubwo ibi bikomeje kuvugwa inshuti za hafi za Lady Gaga zivuga ko ntaho ahuriye n’umwanzuro wafashwe n’iki kigo ndetse ko nta busabe yigeze atanga busaba gutandukana nawe.

Umuvugizi w’iki kigo cyitwa Grubman, Shire, Meiselas & Sacks (GSM&S) yatangaje ko umwanzuro wo gutandukana na Diddy waje uturutse ku busabe bw’umwe mu bakiliya b’iki kigo mu rwego rwo kwirinda kumutakaza.

Iki kigo kimaze imyaka 20 gikorana na Diddy gisanzwe cyunganira mu mategeko abahanzi barimo Drake, The Weekend, Lil Nas X, Elton John, Madonna, Barbra Streisand n’abandi.

Biravugwa ko Lady Gaga ari we watumye abavoka ba Diddy batandukana nawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND