RFL
Kigali

Trump wari uri mu mazi abira ntakiburanishijwe ku byo yakoze akiri Perezida

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/07/2024 9:37
0


Urukiko rw'ikirenga rw'Amerika rwatangaje ko Donald Trump afite ubudahangarwa ku bikorwa yakoze akiri Perezida bityo ko atazaburanishwa ku byo aregwa byo kuba yarashatse guhirika ubutegetsi mu 2020.



Donald Trump wayoboye Amerika yari mu mazi abira kubera ikirengo karundura cyamushinjaga kuba yarashatse guhirika ubutegetsi mu 2020, ubwo yatsindwaga amatora ariko agasaba abayoboke be kujya ku Ngoro y’Intego Ishinga Amategeko ya Amerika, kugira ngo baburizemo umugambi wo kumwambura ubufasha bw’Umukuru w’Igihugu.

Ibi byose byakurikiye Ijambo yavuze ku itariki ya 6 Mutarama 2020, rishishikariza abaturage bamushyigikiye kutemera ibyavuye mu matora, bakava kumva Ijambo rye bagana ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko aho basenye ibikorwa bitandukanye ndetse abantu batanu bakabigwamo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Trump ari we wateje ibi bibazo kuko yashishikarije abantu kwishora mu bikorwa by’urugomo, akabikora azi ububasha bw’icyo cyemezo kuko yari Umukuru w’Igihugu. Ibi rero ni byo bigize icyaha yaregwaga.

Icyakora Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwavuze ko Perezida wa Amerika cyangwa uwabaye Perezida w’icyo gihugu, adashobora kuburanishwa ku bikorwa yakoze nka Perezida wa Amerika, uretse ko ashobora kuburanishwa ku bikorwa yakoze ku giti cye.

Ijambo Trump yavuze muri Mutarama 2020 yarivuze nka Perezida, ibituma kuriburanishwaho birushaho kugorana kuko Umukuru w’Igihugu afite ubudahangarwa.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ntikivuze ko Trump atazajyanwa mu nkiko, ndetse inkiko z’ibanze zishobora gutangira kumva iby’iki kirego cye vuba aha, gusa kimwe mu bizaba ihurizo ni ukumenya niba Ijambo Trump yavuze ryaravuzwe nka Perezida cyangwa ryaravuzwe nk’umuntu ku giti cye, ingingo igoye cyane kuyihamya muri rusange.

Ikindi ni uko iby’iki kirego bishobora kuzatwara igihe kinini cyane ku buryo cyazasomwa neza neza nyuma y’uko Amatora ya Perezida ategerejwe mu Ugushyingo azaba yarabaye. Trump aramutse atowe, ashobora no gusaba Urwego rw’Ubutabera muri Amerika guhagarika iby’iki kirego.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND