Jennifer ni izina risobanura umuntu utabera, umunyakuri cyangwa se utabogama. Ni zina rihabwa umwana w’umukobwa ryiganje cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Buholandi. Ryatangiye kwamamara cyane mu kinyejana cya 20.
Jennifer rikomoka mu rurimi rw’igi Cornish (Ururimi
rukoreshwa mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Ecosse) aho bandika Guinevere
nyuma riza gushyirwa mu Cyongereza mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.
Bimwe mu biranga ba Jennifer:
Ni umuntu w’umuhanga kandi uzi gushishoza, kandi bitewe n’ukuntu aba adasanzwe usanga akundwa kandi yigwizaho abantu vuba.
Ni umuntu
wirinda kugira ngo abantu batamutesha umutwe kandi ukunda guhirwa mu byo akoze
byose.
Abitwa ba Jennifer usanga biga amasomo y’imyuga atuma
bahura n’abantu benshi ngo babafashe cyangwa ngo bakorane nabo.
Ni abantu babona ibintu mbere y’uko biba (bareba kure)
kandi biyoroshya, ntibakomeze ubuzima.
Barangwa no kugaragaza mu buryo bworoshye ibibari mu
mitima, bagira ubumuntu, ntibakunda kujagarara, bagira inzozi nyinshi kandi
bazi gukemura ibibazo.
Jennifer akoresha ubushobozi yifitemo mu kuyobora
kandi agakunda ubuzima bwo kwigenga.
Ni umuntu ukunda kwibanda ku bibazo bikomeye cyangwa
by'igenzi ndetse akabishakira umuti.
Bamwe mu byamamare bitwa iri zina:
Jennifer Lopez; umuririmbyi, umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Jennifer Aniston; umuherwe wo muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika wavutse tariki ya 11 Gashyantare mu 1969.
Jennifer Lawrence; umukinnyi wa filime w'icyamamare muri Amerika.
TANGA IGITECYEREZO