Muri Afurika kimwe no ku Isi hose muri rusange, ikibazo cy’imibare iri hejuru y’abagabo n’abagore bahana gatanya, iki kikaba ari kimwe mu bibazo bihangayikishije cyiganje cyane mu byamamare no mu bantu sosiyete ifatiraho icyitegererezo.
Gatanya ni inzira yemewe isesa ku mugaragaro ishyingiranwa ry'umugabo n'umugore, igaha impande zombi uburenganzira bwo kongera kuba ingaragu, kubaho buri wese yigenga cyangwa kongera gushaka umugabo/umugore. Usibye guhangana n'ingorane umwe muri aba cyangwa se bombi bashobora guhura na zo mu bijyanye n'amarangamutima, ihungaba ku bana n'umutungo urahungabana ku ruhande rumwe cyangwa urundi.
Kugeza ubu ikibazo cya
gatanya gikomeje kwibasira umuryango nyarwanda, umugabane wa Afurika ndetse
n’isi muri rusange. Mu isi y’imyidagaduro by’umwihariko, ni gacye cyane haba
hatari kumvikana ibibazo by’ibyamamare bishaka gutandukana n’abo bishakiye
bakundanye.
Nubwo iki kibazo
cyumvikana mu bihugu byinshi biherereye ku migabane itandukanye, hari ibyo muri
Afurika bifite imibare iri hejuru mu kugira abashakanye benshi bahanye gatanya
mu mezi ashize y’uyu mwaka wa 2024, nk'uko Forbes n'urubuga Divorce.com babigaragaza.
1. Egypt
– 2.2
2. Algeria
– 1.6
3. Tunisia
– 1.2
4. Sudan
– 1.5
5. Mauritius
– 1.7
6. Libya
– 0.2
7. South
Africa – 0.4
8. Ethiopia
– 2.6
9. Kenya
– 0.06
10. Zimbabwe – 0.07
Ubushakashatsi bwakozwe
mu 2022 bwerekanye ko ku Isi ibihugu biyoboye ibindi mu kugira gatanya nyinshi
ari Maldives, Kazakhstan, u Burusiya, Moldova, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, Belarus, u Bushinwa, Cuba, Finlande, Sweden, Denmark, Ukraine na Canada.
Mu mpamvu nyamukuru
zagaragajwe ko zikurura gatanya, harimo kuba abantu bashyingiranwa bakiri bato,
gushaka kwigenga ku mitungo, Virusi itera SIDA n’ibindi, nk’uko byagaragajwe mu
bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye na gatanya muri Afurika yo munsi y’ubutayu
bwa Sahara. Hagaragajwe ko kandi abagore aribo basaba gatanya (Divorce) cyane
kurusha abagabo.
Mu Rwanda, mu 2019,
imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo
y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko
zakiriye ibirego 3213.
Raporo y’Ibikorwa
by’Ubucamanza ya 2021/2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi
mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka
abatandukanye bageraga ku 3322.
Itegeko Abadepite batoye
ku wa 29 Gicurasi 2024, ingingo yaryo ya 156 iteganya ko iyo habayeho iseswa ry’ivangamutungo
rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana
bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana
imitungo n’imyenda baringanije.
Iri itegeko riteganya ko
umwe mu bashakanye ashobora kujya gusaba ubutane kubera impamvu zirimo
ubusambanyi, guhamwa n’icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo,
ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima,
irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana
bahuriyeho bombi, umwana w’urega cyangwa w’uregwa n’izindi.
Iri tegeko kandi
rinateganya ko iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa
n’umwe mu bashyingiranywe bashobora gutandukana.
Gatanya iracyari mu bibazo bihangayikishije isi na Afurika by'umwihariko
TANGA IGITECYEREZO