FPR
RFL
Kigali

Ally Soudy, Tricia na Alliah mu byamamare byanyuzwe n'uburyo The Ben yasubiyemo indirimbo ya Kitoko isingiza Perezida Kagame

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/06/2024 10:38
0


Mugisha Benjamin [The Ben] yasangije abamukurikira agace gato k’indirimbo ‘Thank You Kagame’ ya Kitoko Bibarwa bizamura amarangamutima ya benshi biganjemo ibyamamare.



Muri Nyakanga 2017 ni bwo Kitoko Bibarwa yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Kagame wari mu bihe byo kwiyamamaza.

Ikaba yaranyuze benshi binashimangirwa n’uburyo ku mbuga zitandukanye ikomeza kuzamuka mu mibare ndetse muri ibi bihe by’amatora ya 2024 iri mu ziri gufasha benshi bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa FPR-Inkotanyi.

The Ben uheruka kugaragara mu ndirimbo ya Mariya Yohana yasubiranyemo na Yvan Muzik na Marina, yongeye kugaragaza ko ashyikiye Perezida Kagame.

Yashyize hanze agace gato k’indirimbo ya Kitoko maze The Ben yongeyeho ubutumwa bushima mugenzi we, Kitoko wakoze indirimbo ‘Thank You Kagame’ anamurata kuba umwanditsi mwiza.

The Ben kandi yaboneyeho kuvuga ko akunda byimazeyo Perezida Kagame.

Aka gace k’indirimbo katunganijwe na Knox Beat kazamuye amarangamutima yabiganjemo ibyamamare.Maze mu nyunganizi abarimo Tom Close, Tricia Close, Alliah Cool, Zizou Al Pacino, Rusine Patrick, Anitha Pendo, Zaba n’abandi bagaragaraza ko bishimiye uburyo The Ben yasubiyemo iyi ndirimbo.

Uwitwa Ally Soudy yagize ati” Muvandimwe The Ben uzi ko noneho ubihinduye ibintu bwite, ndumva gutora Nyakubahwa Perezida Kagame bijemo amarangamutima ukuntu, ndumva nzajya kumutora amarira y'ibyishimo ashoka mu maso disi.”

Kitoko Bibarwa ni umwe mu bahanzi bagiye bakomeza kugaragaza ko banyurwa bikomeye n’ubudasa bwa Perezida Kagame aheruka no kuvuga ko nubwo atabashije kuza gutangaza umusanzu we mu bikorwa byo kuwamamaza nk’umuhanzi muri uyu mwaka ariko bafitanye igihango.

Agace gato The Ben yasangije abamukurikira bikazamura amarangamutima y'abarimo ibyamamare Kitoko ari mu bahanzi bafite ibigwi byihariye mu muziki, ikinyarwanda cye cyakomeje kugenda gishimwa na benshiKitoko aheruka kugaragaza ko yishimira kuba yarakomeje kugira uruhare mu Kwamamaza Perezida Kagame kuva muri 2010Alliah Cool umukinnyi wa filime ubihuza n'ishoramari ari mu bishimiye Thank You Kagame, The Ben yasubiyemoZaba Missed Call na we uri mu bashinze izina mu myidagaduro yishimiye imiririmbire ya The BenTricia Close n'umugabo we Tom Close bagaragaje ko bishimiye uruhare rwa The Ben mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame Umunyarwenya ubihuza n'itangazamakuru yanyuzwe n'igihangano cya The Ben aboneraho kwibutsa abantu ko FPR-Inkotanyi iri ku isonga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND