FPR
RFL
Kigali

Zari yahakaniye kure ibyavuzwe ku modoka ye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/06/2024 11:17
0


Zari Hassan wabaye nk'ukomoza ku kuba abantu bamuhimbira amakuru bagamije kubona ibyo kuvuga, yagaragaje impamvu nyayo yatumye imodoka ye imara igihe kirekire iparitse imbere ya Kabari ibyari byavuzwe ko yafashwe bugwate.



Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru y’uko imodoka ya Zari Hassan ya Mercedez GLE yafatiriwe muri Kampala.

Havugwaga ko ibyo byabaye nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi ba filime y’uruhererekane ya Young, Famous&African byari byabananiye kwishyura ibyo bafashe muri kamwe mu tubyiniro.

Zari utajya aca ku ruhande yifashishije urukuta rwa Snapchat avuga ko aribyo imodoka ye yari ihari ariko impamvu yatanzwe atariyo.

Uyu mugore w’abana batanu yavuze ko impamvu yatumye ikomeza kuba ihaparitse igihe kinini ari ikibazo yagize cya batiri bikaba ngombwa ko bayihasiga mu gihe umugabo we yarimo areba uko yayikoresha.

Zari ibi yabisobanuye avuga ko ibyo abantu bakwirakwije ari ugushaka impamvu za hato na hato z’amakuru adafatika ibintu bitamufasha.Zari ari mu bari n'abategarugori bahiriwe n'imyidagaduro aho atunze abarirwa muri Miliyari 12Frw  Yasobanuye ko impamvu yatumye imodoka ye ikomeza kuba iparitse rwagati muri Kampala yari yagize ikibazo ntaho bihuriye n'imyenda

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND