Beyoncé yumvikanye aririmba ubwiza bw’abiraburakazi, yitsa kuri Lupita Nyong’o uvuga ko atajya yakira ko uyu muhanzikazi rurangiranwa yahisemo kumuririmba.
Beyoncé muri 2019 ubwo yashyiraga hanze ‘Brown Skin Girl’
yagarutse kuri Lupita Nyong'o.
Nubwo byabaye muri iyo myaka ariko Lupita yongeye kubigarukaho mu kiganiro yagiranye na PEOPLE avuga ko ari agahigo kadasanzwe.
Ati”Munyizere byari ibintu by’agatangaza mu mwuga wanjye.”
Akomeza avuga uburyo yagiye akomeza gukorwa ku mutima no
kubona ukuntu Beyoncé yishimira kuririmba aka gace kavuga ku bwiza bwihariye
bwa Lupita.
Lupita ati”Ntabwo njya nizera ko yahisemo ko mba igice cy’amateka
ye.” Agaragaza ko iteka yishimira uburyo uyu munyabigwikazi mu muziki yitwara
ku rubyiniro.
Yagaragaje kandi ko yishimiye guhura na we n’uburyo ari
uw’igikundiro wita ku bamusanga.
Lupita Amondi Nyong’o yabonye izuba kwa 01 Werurwe 1983
ku babyeyi bo muri Kenya gusa yavukiye muri Mexico, yagiye yegukana ibihembo
bitandukanye muri filime birimo Academy Award, Daytime Emmy Award.
Ibindi yagiye ahatanira ni nka Tony Award na Golden Globe
Award, yize Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite impamyabumenyi y’icyiciro
cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana na filime n’ikinamico.Lupita avuga ko atajya yakira ko yaririmbwe n'icyamamare Beyonce kandi ko ari amateka akomeye yamwubakiye mu mwuga we
Lupita yasingije umuryango wa Beyonce na Jay Z avuga ko ari ab'igikindiro
TANGA IGITECYEREZO