FPR
RFL
Kigali

Ububiligi bwishongoye ku Bufaransa, hategerezwa umugani wa gikeri na ntashya ku wa Mbere

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/06/2024 20:00
0


Ikipe y'igihugu y'u Bubiligi irangajwe imbere na Amadou Onana yiyemeje gutsinda ikipe y'igihugu y'u Bufaransa mu mikino ya kimwe cya munani muri Euro, ubwo aya Makipe azakina ku wa Mbere.



Kera habayeho intashya, nuko yishyongira ku gikeri ngo yakwiruka ikagisiga. Igikeri kikirita mu gutwi, kiti reka dutegure Isiganwa. Umunsi wo gusiganwa warageze Igikeri gikoresha amayeri akomeye cyane, nuko kiba icya mbere ku murongo wo gusoza isiganwa, nuko intashya ibibonye ityo iravuga iti: "Akagabo gahimba akandi kataraza." 

Ibyabaye kuri ntashya, bishobora kutazasiga ikipe y'igihugu y'u Bubiligi, yatangiye gucicikanya amashusho ku mbuga nkoranyambaga, bigamba uko bazivugana Abafaransa ku wa Mbere, ubwo aya makipe azaba acakirana muri kimwe cya munani muri Euro ya 2024. 

Amadou Onana ukina mu kibuga hagati muri Everton no mu ikipe y'igihugu y'u Bubiligi, yavuze ko nubwo u Bufaransa bufite umukinnyi ukomeye Mbappe, ntacyo azaba avuze ku wa Mbere ubwo aya makipe azaba acakirana. 

Amashusho yari arimo abasore b'ikipe y'igihugu y'u Bubiligi, basa n'aho bigana umunyarwenya Pablo Andres. Abakinnyi bose bateruriye rimwe bagira bati "Ninde uzafata Mbappe?", Amadou Onana azamukana amashagaga menshi aravuga ngo "Ndahari Amadou Onana." 

Nubwo Ububiligi bwagaragaye buvuga ko buzatsinda u Bufaransa ku wa Mbere, umwe mu bagize itsinda rihagarariye iyi kipe y'igihugu iri mu Budage, Stefan van Loock, yavuze ko batashakaga gushyira ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko atakiriwe neza mu Bufaransa. 

Ikipe y'igihugu y' u Bufaransa izamanuka mu kibuga ku wa Mbere, ubwo izaba ikina n'u Bubiligi mu mikino ya kimwe cya munani muri Euro ya 2024 iri kubera mu Budage.


Abasore b'ikipe y'igihugu y'u Bubiligi bagaragaye bidogadoga ko bazatsinda Ubufaransa ku wa mbere


Amadou Onana yiyemeje kuzafata Mbappe mu mikino ya Euro muri kimwe cya munani 


Ku wa Mbere ikipe u Bubiligi buzakina n'u Bufaransa muri kimwe cya munani muri Euro ya 2024 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND