RFL
Kigali

Euro 2024: U Bwongereza budatanga icyizere bwayoboye itsinda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/06/2024 23:47
0


Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza idatanga icyizere yayoboye itsinda rya gatatu nyuma yo kunganya n'Ikipe y'Igihugu ya Slovenia mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro 2024 riri kubera mu gihugu cy'u Budage.



Uyu mukino usoza iyo mu itsinda rya C wabaye kuri uyu wa Kabiri saa tatu z'ijoro ubera kuri Reihn Energies Stadion.  Watangiye impande zombi zihangana, icyakora ikijyanye no kurema amahirwe menshi imbere y’izamu u Bwongereza bukaza hejuru binyuze mu bakinnyi babwo nka Harry Kane, Jude Bellingham na Phil Foden Walter.

Ku munota wa 34, u Bwongereza bwabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Bukayo Saka na Ayoyinka Temitayo muri metero 39 uvuye ku izamu rya Slovenie, ariko Phil Foden Walter ateye ishoti riremereye umunyezamu Jan Oblak awufata neza cyane.

Ku munota wa 39, Kieran Trippier yahinduye umupira wihuta cyane imbere y’izamu ashakisha Conor Gallagher na Harry Kane wari wakomeje kugaragaza amakari, ariko bakererwaho amasegonda make cyane.

Umusifuzi w’Umufaransa Clément Turpin yahushye mu ifirimbi isoza igice cya mbere ibihugu byombi bikinganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’Intare Eshatu z’u Bwongereza aho Kobbie Mainoo Boateng yinjiye mu kibuga asimbuye Conor Gallagher wari witwaye nabi atakaza imipira myinshi hagati mu kibuga.

Ku munota wa 69, Gnezda Cerin yacitse myugariro Marc Guehi aramukurura bimuviramo no kwerekwa ikarita y’umuhondo n'ubwo abasore ba Slovenie ntacyo bamajije iyo “Coup Franc”.

Kera kabaye umutoza w’Ikipe y’Igihugu y'u Bwongereza, Gareth Southgate yinjije mu kibuga Cole Jermaine Palmer asimbuye Bukayo Saka Ayoyinka Temitayo ku munota wa 70 w’umukino, mbere gato y'uko Josip Ilicic asimbura Benjamin Sesko ku ruhande rwa Slovenie.

Nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Cole Palmer u Bwongereza bwarushijeho gusatira bikomeye n'ubwo n'ubundi gushyira mu izamu byakomeje kugorana, ari na ko Trent Alexander Arnold asimbura Kieran Trippier na Anthony Gordon yinjiye mu kibuga asimbura Phil Foden Walter ku munota wa 88.

Ku munota wa 90+1, Harry Kane yacomekeye Cole Jermaine Palmer mu kaguru k’iburyo ahita ashota mu izamu umuzamu ufatwa neza n’Umunyezamu Jan Oblak nyuma gato y'uko Trent Alexander Arnold agerageza ishoti risoza inyuma y’urubuga rw’amahina rikanyura hejuru y’izamu.

Nyuma y’iminota ine y’inyongera, Umusifuzi w'Umufaransa Clément Turpin ahuha mu ifirimbi isoza umukino urangira nk'uko watangiye ari 0-0.

Nyuma y’Imikino yo mu itsinda rya Gatatu [C], u Bwongereza burayoboye n’amanota atanu [5], Denmark ku mwanya wa kabiri n'amanota atatu [3] aho izanahura n'u Budage muri ⅛ cy'irangiza. Iyi Slovenie iza ku mwanya wa gatatu na yo n'amanota atatu, mu gihe Serbie ari iya nyuma [Kane] muri iri tsinda n'amanota abiri.


U Bwongereza budatanga ikizere bwayoboye itsinda C nyuma yo kunganya na Slovenia 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND