RFL
Kigali

Copa America: Brazil yatangiye igwa miswi, Colombia itsinda Paraguay

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/06/2024 8:54
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomezaga imikino ya Copa America mu itsinda D, ikipe y'igihugu ya Brazil yatangiye igwa miswi na Costa Rica, naho Colombia yo yatsinze Paraguay.



Imikino ya mbere mu matsinda ya Copa America isojwe ikipe y'igihugu ya Brazil aricyo kigugu kinaniwe kwegukana amanota atatu, ibintu byatumye Colombia itangirana amahirwe adasanzwe.

Kuri uyu wa Kabiri, umukino wahuje Colombia na Paraguay, watangiye saa Sita zuzuye zijoro mu Rwanda, byari bikiri ku mugoroba wo ku wa Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umukino wabereye kuri NRG Stadium, usifurwa na Dario Herrera ukomoka muri Argentina.

Colombia irangajwe imbere na Luis Díaz wa Liverpool, ku munota wa 23 yafunguye amazamu ku gitego cya Daniel Muñoz agitsinda ku mupira yahawe na James Rodriguez.

Ubwo igice cya mbere cyari hafi kurangira, James Rodriguez yongeye gutanga umupira mwiza kwa Jefferson Lerma nuko atsindira Colombia igitego cya kabiri.

Mu gice cya kabiri, Paraguay yaje yariye amavubi ishaka kwishyura, gusa ntabwo byayikundiye kuko umukino warangiye mu bitego bibiri yari yatsinzwe mu gice cya mbere, yishyuyemo kimwe. Ni igitego cyabonetse ku munota wa 69 gitsinzwe na Julio Enciso.


Colombia yatangiranye intsinzi imbere ya Paraguay muri Copa America 

Mu gihe ikipe y'igihugu ya Colombia yatsinze Paraguay mu itsinda D, undi mukino wabaye Brazil yanganyije Ubusa ku busa na Costa Rica kuri SoFi Stadium, umukino wari uyobowe n'umunya Mexico Cesar Ramos.

Umukino wa Brazil na Costa Rica waranzwe no gusatira ku ruhande rwa Brazil yari ifite busatirizi buyobowe na Rodryigo, gusa na Costa Rica yari izi neza ubwiza w'abakinnyi ba Brazil, ibinyujije mu bwugarizi bwari burimo Orlando Galo, Juan Pablo Vargas, Jeyland Mitchell na Francisco Calvo babujije abanya Brazil guhungabanya izamu ryari ririmo Patrick Sequeira.

Igikomeye ikipe y'igihugu ya Brazil yakoze muri uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa, ni igitabo myugariro Marquinhos yatsinze ku munota wa 30, birangira abasifuzi bacyanze kubera amakosa yabaye mbere y'uko gitsindwa.


Brazil yatangiye igwa miswi na Costa Rica ubusa ku busa 

Imikino y'uyu musi niyo yasoje imikino ya mbere mu matsinda ya Copa America. Mu gitondo cy'ejo ku wa Gatatu hazatangira imikino ya kabiri mu matsinda, aho Argentina na Chile zizamanuka mu kibuga, naho Canada ikine na Peru mu itsinda A.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND