FPR
RFL
Kigali

Euro 2024: Portugal ya Cristiano Ronaldo yakatishije itike ya 1/8

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/06/2024 20:20
0


Ikipe y'igihugu ya Portugal ya Cristiano Ronaldo yakatishije itike ya 1/8 cy'irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 riri kubera mu Budage nyuma yo gutsinda Turukiya.



Ni mu mukino wo ku munsi wa 2 wo mu itsinda F wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubera kuri Signal Iduna Park.

Umukino watangiye ikipe y'igihugu ya Portugal isatira cyane kuko ku munota wa 2 gusa hari umupira Bernado Silva yahinduye usanga Cristiano Ronaldo ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa Turukiya aratabara awakuramo.

Uko iminota y'umukino yagendaga ni nako ikipe y'igihugu ya Turukiya nayo wabonaga yinjira mu mukino ari na ko abakinnyi nka Samet Akayidin bagerageza amahirwe imbere y'izamu gusa ntibibakundire.

Ku munota wa 21 myugariro w'ikipe y'igihugu ya Turukiya, Orkun Kokcu yakoze amakosa yihera umupira Bernado Silva ahita aterekamo igitego cya 1 cya Portugal.

Nyuma yo gutsindwa, Turukiya yakomeje gukora amakosa maze ku wa 27 myugariro wayo Samet Akaydin yitsinda igitego cya 2 ku mupira muremure wutewe na Joao Cancelo.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ikipe y'igihugu ya Portugal igikomeje kuyobora umukino n'ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Roberto Martinez utoza Portugal akora impinduka mu kibuga akuramo Rafael Leao na Joao Palhinha ashyiramo Pedro Neto na Ruben Neves naho uwa Turukiya, Vincenzo Montella akuramo Orkun Kokcu ashyiramo Yusuf Yazici.

Ku munota wa 56 abasore b'ikipe y'igihugu ya Turukiya bongeye gukora amakosa uwitwa Abdulkerim Bardakci yihera umupira Cristiano Ronaldo nawe awushyira kwa Bruno Fernandes ahita atsinda igitego cya 3 mu buryo bumworoheye.

Umukino wakomeje ku ruhande rwa Portugal abarimo kizigenza Cristiano Ronaldo bashaka igitego ariko amahirwe akomeza kutamusekera arata uburyo nk'aho yahawe umupira mwiza na Bernado Silva, gusa ashyizeho umutwe biranga.

Mu minota ya nyuma y'umukino ikipe y'igihugu ya Turukiya ibifashijwemo n'abasore binjiye mu kibuga basimbuye nka Yusufu Yizikic basatiriye cyane bashaka igitego cy'impozamarira ari na ko babona koroneri nyinshi, gusa birangira nta musaruro bazibyaje.

Umukino warangiye ikipe y'igihugu ya Portugal itsinze ibitego 3-0 ihita ikatisha itike ya 1/8 cya Euro ya 2024, iba iya 3 iyibonye nyuma y'u Budage na Espagne.

Kugeza kuri ubu muri iri tsinda F, Portugal niyo iyoboye n'amanota 6, Turukiya ni iya 2 n'amanota 3, Repubulika ya Tchéque ni iya 3 n'inota 1 naho Georgia yo ni iya 4 n'inota 1.


Uburyo Bruno Fernandes yatsinzemo igitego cya 3


Ikipe y'igihugu ya Portugal yakatishije itike ya 1/8 cya Euro ya 2024



Cristiano Ronaldo na Bruno Fernandes bishimira igitego cya 3 bagizemo uruhare


Umwana yinjiye mu kibuga ashaka kwifotozanya na Cristiano Ronaldo maze nawe amwakirana urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND