Perezida Kagame yafashe mu mugongo imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka yabereye mu Karere ka Huye, yahitanye abantu bane abandi bakomeretse bakajyanwa mu bitaro, ubwo berekezaga mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Mu rukerera rwo kuri uyu
wa Kane tariki 27 Kamena 2024, mu karere ka Huye habereye impanuka y’imodoka
yagonze bamwe mu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR
Inkotanyi.
Chairman wa FPR
Inkotanyi, Paul Kagame yihanganishije imiryango y’ababuze ababo baguye mu
mpanuka y’imodoka yabaye ubwo bajyaga mu bikorwa byo kwiyamamaza i Huye.
Yagize ati “Rwose nagira
ngo nifatanye namwe, hanyuma iyo mpanuka yabaye abo yahitanye, abavandimwe babo
cyangwa abakomeretse, nagira ngo mvuge ko turi kumwe.”
Yakomeje agira ati: “Harakorwa
igishoboka cyose, abakomeretse kugira ngo bavurwe, ariko ndanababwira ko muri
ibi byose turimo, mugerageze, ntabwo ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu
abantu bakora bakabigabanya.”
Chairman wa FPR
Inkotanyi, Paul Kagame yasabye abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwitwararika,
birinda impanuka cyangwa ibindi byababuza ituze.
Ati “Kubera ko
n’ubushize, abo twatangiranye mu minsi ya mbere, hari ukuntu abantu bihuse,
baragwirirana havamo abantu babiri bapfuye ariko n’umuntu umwe ntagapfe. Nagira
ngo tugerageze uko dushoboye, ariko twifatanye n’abantu bagize ibyago.”
Amakuru y’iyi mpanuka
yatangiye kumenyekana mu masaha y’igitondo aho abaturage benshi bavaga mu bice
bitandukanye mu Karere ka Nyaruguru na Huye mu mirenge ya Karama na Huye
berekeza mu Mujyi wa Huye, mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi
ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Mu turere twa Huye na
Nyamagabe niho umukandida wa FPR Inkotanyi akomereje ibikorwa bye byo
kwiyamamaza kuri uyu wa Kane. Ibikorwa remezo by’imihanda, inganda, amashuri
n’ibindi byazamuye imibereho y’abaturage, kandi umwaka ku wundi bizakomeza
kwiyongera.
Perezida Kagame yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu mpanuka yabereye i Huye
I Huye hari hateraniye abarenga 300,000 baje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
TANGA IGITECYEREZO