FPR
RFL
Kigali

Apostle Arome Osayi agiye kuza mu Rwanda mu giterane cy’ububyutse cyatumiwemo Chryso Ndasingwa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/06/2024 15:23
0


Apostle Arome Osayi washinze ndetse akaba n'Umushumba Mukuru wa Reminant Christian Network, agiye kuza mu Rwanda mu giterane cy’ivugabutumwa cyatumiyemo umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa.



Remnant Christian Network (RCN) ni Minisiteri y'Ivugabutumwa yashinzwe mu 2006, ikaba iyoborwa na Apostle Arome Osayi wo muri Nigeria. Ihuriramo abo mu madini atandukanye bahuriye ku nshingano zo kugarura gahunda y’intumwa n’ubukristu nk’uko byahozeho mu gihe cya mbere cy’intumwa za Yesu Kristo, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ukuza k'Umwami Yesu Kristo muri iyi minsi ya nyuma.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yves Ndanyuzwe wa Remnant Christian Network Rwanda, yatangaje ko iki gikorwa bacyise ‘Rwanda Apostolic Visit’ kubera ko bazakira umushyitsi ukomeye, Apostle Arome Osayi nk’Intumwa ya Kristo, uzaba ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Akomoza ku musaruro biteze muri iki gikorwa, yagize ati: “Apostle Arome Osayi azwiho kugira inyigisho z’ububyutse, zegereza abantu Imana bituma barushaho kuyishaka. Twiteze ko uru ruzinduko ruzaba imbarutso y’ububyutse mu mitima ya benshi.”

Uruzinduko rwa Apostle Arome mu Rwanda, rwitezweho gushyigikira no gutera inkunga itorero mu rwego rwo kurifasha gusohoza inshingano no kugera ku ntego yaryo neza. 

Mu buryo bw'Umwuka, iyi Ntumwa izasangiza ubwenge n'imbaraga z'umwuka abayobozi ndetse n'abandi bazitabira iki giterane, ibintu bizabafasha gukura mu kwizera no kurushaho gusobanukirwa iby'Imana.

Apostle Arome Osayi, Umuyobozi akaba ari nawe washinze iri huriro mpuzamahanga rifite icyicaro i Makurdi muri Leta ya Benue, muri Nigeria. Arome Osayi, ni intumwa y'Umwami Yesu Kristo, umwanditsi w'ibitabo, umujyanama, rwiyemezamirimo, akaba n'umugiraneza wakiriye agakiza afite imyaka irindwi y'amavuko.

Yanditsi ibitabo byinshi bishingiye ku myemerere ya gikristo birimo 'Kingdom Recalibration,' 'Decimating Demonic Devises,' n'ibindi. Afite umugore witwa Dinah Osayi bamaranye imyaka irenga 15.

Apostle Arome Osayi agiye kuza mu Rwanda ku butumire bwa African Leadership University [ALU]. Ni umwe mu bari gukoreshwa n'Imana ibitangaza bikomeye. Urusengero rwe ruba rwuzuye abayoboke kubera kuryoherwa n'amagambo y'Imana anyura mu kanwa ke.

Ndanyuzwe Yves umwe mu bari gutegura igiterane kizabwirizwamo na Apostle Arome Osayi, yasobanuye ko batekereje gutumira Chryso Ndasingwa, kuko ‘ari ari umuhanzi mwiza w’indirimbo za gikristo.’ 

Iki giterane kizaba kuwa Kane tariki 4 Nyakanga 2024, kibere kuri Kigali Serena Hotel guhera saa Kumi n'imwe z'umugoroba, kandi kwinjira ni ubuntu. Kanda HANO wiyandikishe. Biteganyijwe ko iki giterane kizajya kiba buri mwaka.

Chryso Ndasingwa watumiwe muri iki gikorwa ni muntu ki?

Ndasingwa Jean Chrysostome [Chryso Ndasingwa] ni umuhanzi ukorera ivugabutumwa muri Newlife Bible Church Kicukiro, amaze imyaka itatu akora umuziki aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Ndakwihaye, Wahozeho, Ntajya Ananirwa, Ntayindi Mana, Wakinguye ijuru n’izindi.

Yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu.

Uyu musore avuga ko yifashishije urubuga rwa Youtube yafashe igihe gihagije cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi.

Chryso Ndasingwa yamamaye mu ndirimbo 'Wahozeho' ari nayo yatumye ategura igitaramo cyo kuyimurika mu buryo bwihariye, aho yayihurije hamwe n'izindi ndirimbo zigize Album ye ya mbere.

Ni umwana wa Kane mu muryango w'abana icumi. Yisobanura nk'umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.

Avuga ko akora icyo umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w'izindi ndirimbo zitubakiye ku kuramya Imana. Amakuru yamenye ni uko mu muryango ari abaramyi, kuko na Sekuru 'yari umuhimbyi'.

Uyu muhanzi aherutse kwandika amateka adasanzwe yuzuza inyubako ya BK Arena nyuma y’umuramyi Israel Mbonyi waciye aka gahigo ku nshuro ya mbere. Ni igitaramo yise 'Wahozeho Album Launch' yakoze kuwa 05 Gicurasi 2024 ubwo yamurikaga Abum ye ya mbere.

Avuga ko gukorera igitaramo muri BK Arena nta mpungenge byari bimuteye. Ati "Umuziki w'Isi n'uko uw'Imana umeze ntabwo bimeze kimwe. Twe, umuziki w'Imana ni ivugabutumwa, bituruka ku Mana, birimo kwizera cyane kurusha uko wapimira ku bigaragara nubwo ibigaragara nabyo biza, ariko ikigaragara iyo kigenze neza turavuga ngo Imana ihabwe icyubahiro." 

Nyuma y’igitaramo cyo kumurika Album ye yise ‘Wahozeho,’ aratekereza gutaramira mu bihugu byo mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Canada. Anatekereza kuzakorana indirimbo n’abanyamuziki bakomeye ku Isi barimo Sinach na Nathaniel Bassey.


Mu Rwanda hagiye kubera igiterane cyatumiwemo Apostle Arome Osayi 


Apostle Arome Osayi washinze Reminant Christian Network azaba aje mu Rwanda ku nshuro ya mbere

Umuramyi Chryso Ndasingwa ni we uzataramira abazitabira abinyujije mu bihangano bye by'umwuka


Apostle Arome Osayi hamwe n'umufasha we 


Apostle Arome Osayi ari mu bakozi b'Imana bakunzwe cyane muri Nigeria


Apostle Arome Osayi afite abayoboke benshi cyane muri Nigeria





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND