Gad Rwizihirwa yiyongereye mu mubare w’abakora umuziki no kuramya no guhimbaza Imana, avuga uko yabyisanzemo, intego afite ndetse n’icyo asaba abakunda ibyo akora.
Gado yabonye izuba kuwa 01 Kamena 1997, akaba avuka mu muryango w’abana
7. Mu muziki we afatira urugero ku baramyi bakomeye ku isi barimo Don Moen na
Banjamin Dube.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Gad Rwizihirwa ubarizwa muri Norway yagarutse ku mvano yo gukunda
umuziki kwe agaragaza ko yatangiye gukunda umuziki acuranga ‘guitar’.
Yaje gutangira kwandika indirimbo zikishimirwa
cyane n'abo mu muryango we, aza kwiyemeza kwinjira mu muziki by’umwuga.
Yavuze ko ababyeyi be bamushyigikira ati: ”Nakuze
banshyigikira mu by’agakiza kugeza n’ubu baranshigikira cyane mu muziki ndetse
no kwaguka mu buryo bwose.”
Yikije ku ntego afite mu muziki ati: ”Nifuza kogeza
ubutumwa bwiza mu buryo bwinshi, ariko kuririmba mbona byamfasha kurushaho.”
Aboneraho gusaba abantu bose kumushyigikira mu
buryo bwose, bafasha abaramyi bose gukomeza kugeza "ubutumwa bwiza bw’Imana
itunyuzamo no gukurikirana ibihangano byacu".
Gad Rwizihirwa yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza
mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riherereye i Huye, aho yize ibirebana n’ubuvuzi.
Ubu ari gusoreza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu birebana n’imiyoborere n'ishoramari muri ALU [African Leadership University].
KANDA HANO UREBE HUMURA YA GAD RWIZIHIRWA
TANGA IGITECYEREZO