Myugariro Yakubu Issah ukomoka muri Ghana, yamaze gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena ni bwo Yakubu Issah yageze mu
Rwanda ahagana ku isaha ya saa 21:41, aho ayari kumvikana n’ikipe ya Police FC
ndetse agahita ashyira umukono ku masezerano.
Ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena ni bwo uyu musore wakiniraga ikipe
ya Stade Malien yahuye n’abayobozi ba Police FC, ndetse bumvikana buri kimwe mu
byaburaga, ahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu musore ukina mu mutima w'ubwugarizi yari
umukinnyi wa Stade Malien yo ikina icyiciro cya mbere muri Mali ndetse akaba
yarafashije iyi kipe kugera mu mikino ya 1/4 cya CAF Confederation Cup, iba n’iya
kabiri muri shampiyona ya Mali
Yakubu Issah w'imyaka 26 yahoze ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Ghana y'abatarengeje imyaka 23, akigera mu Rwanda ikiganiro cya mbere yagiranye na InyaRwanda yatangaje ko nta byinshi yavuga ahubwo abenshi bazamubona mu kibuga.
Yagize ati: "Mbere na mbere nishimiye kuba ngeze mu Rwanda, ntabwo navuga byinshi kuko umupira ugaragarira mu kibuga. Ikipe ya Police FC ni ikipe nziza kandi nizeye ko nzayifasha kugera kuri byinshi. Ndashimira Emmy Fire cyane kuba yamfashije kuza muri iyi kipe, ni ikipe ifite intego kandi akimbwira ko nazaza mu Rwanda numvishe nanjye nagize ubushake bwo gukinira iyi kipe."
Yakubu
Issah yavukiye mu gihugu cya Ghana, aho yamenyekanye mu ikipe ya Dreams FC, aza
kujya mu ikipe ya ES Bafing yo muri Cote d'Ivoire, ari ho yavuye yerekeza mu
ikipe ya Stade Malien, akaba asanze abandi bakinnyi barimo Ani Elijah, Ojera na
Niyonkuru Pacience bamaze gusinyira Police FC.
TANGA IGITECYEREZO