FPR
RFL
Kigali

Impamvu Tiwa Savage adakunze gukorana n'abandi bahanzikazi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/06/2024 14:49
0


Tiwa Savage uri mubahanzikazi bakomeye muri Afurika, yasubije abamushinja kuba akorana n'abagabo gusa akirengagiza abahanzikazi bagenzi be, agaruka no ku mpamvu ibimutera.



Umuhanzikazi Tiwa Savage ukomoka muri Niegeria, benshi bita umwamikazi w'ijyana ya Afro Beat, yagize icyo asubiza abantu bamushinja ko akorana n'abahanzi b'igistina gabo cyane aho gufasha bagenzi be b'igitsina gore.

Mu kiganiro 'Fresh Live' cya MTV yatumiwemo, yabajijwe icyo atekereza ku kuba avugwaho kudakorana n'abagenzi be b'abahanzikazi. Yagize ati: ''Ntabwo nanga gukorana n'abandi bahanzikazi ahubwo nibo batabinsaba, nta narimwe nanze gukorana n'undi muhanzikazi wabinsabye tukabyumvikana keretse uwo tutabashije kumvikana''.

Uyu muhanzikazi yagarutse ku mpamvu adakunze gukorana n'abahanzikazi bagenzi be

Tiwa Savage yakomeje agira ati: ''Ahubwo kuba nkorana n'igitsina gabo cyane ni uko aribo benshi banyengera bashaka ko dukorana, ni ibintu byikora ntabwo ari uko aribo mba nahisemo gusa''.

Uyu muhanzikazi kandi yasoje agira ati: ''Impamvu mutambona cyane nkorana n'abandi bahanzikazi benshi, ni uko bake muribo aribo bansaba gukorana nabo, rwose nshigikira bagenzi banjye uko mbishoboye, ntabwo nigeze mpitamo gukorana n'abagabo gusa''.

Tiwa Savage avuze ibi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bamwibasira bamubaza impamvu atajya ashyigikira abahanzikazi bagenzi be ahubwo agafata ukuboko abahanzi b'abagabo.

Tiwa Savage yari amaze iminsi avugwaho kwirengagiza abahanzikazi bagenzi be, agakorana n'abahanzi b'igitsina gabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND