Bukuru Jennifer na Butoya Shakira, impanga zihuriye muri J Sha, bakoze mu nganzo bavuga ibigwi Perezida Kagame.
Muri 2021 ni bwo Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda ryashyize
ku isoko abanyeshuri basoje amasomo yabo barimo Jennifer na Shakira bahuriye
muri J Sha.
Iri tsinda rimaze gushyira hanze indirimbo zirimo "Mabukwe" yanditse mu buryo bwihariye bw’inkuru y’umubano w’abakazana na ba nyirabukwe.
Indi ndirimbo yabo ni "Hobby" yitsa ku gukunda undi kugera
aho uba wumva ari we ukuruhura akagutera ibyishimo n'umunezero.
Aba bakobwa bamaze gushyira hanze indirimbo bise "Ganza" igaruka kuri
Perezida Kagame, mu kiganiro na inyaRwanda bagarutse ku ishingiro ryayo.
Bati: ”Twashakaga gushyigikira Perezida Kagame kuko tumukunda, twayise "Ganza", kuri twe ntitwumva ko ari ndirimbo yo kumwamamaza
gusa, ahubwo ni no kwishimira intsinzi.”
Indirimbo "Ganza" aba bavandimw bayikoranye n’Icyogere
Mubahungu.
Mu bihe bitandukanye, aba bakobwa bitabazwa mu bikorwa bikomeye mu buzima bw’igihugu nka CHOGM, Commonwealth, AU Summit aho bajya gutaramira abitabiriye ibi bikorwa.
TANGA IGITECYEREZO