FPR
RFL
Kigali

Minisitiri Dr.Utumatwishima na Nathalie Munyampenda bavuze ibigwi Perezida Kagame wiyamamarije i Nyarugenge

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/06/2024 16:14
0


Ibihumbi birenga 300 by'abaturage biganjemo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, nibo bari bateranije kuri Site ya Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge aho bakiriye Paul Kagame, Umukandida w’uyu Muryango ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.



Ubwo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yageraga i Nyamirambo yakiranwe ubwuzu n’ibihumbi by'abaturage biganjemo abanyamuryango bari bamutegereje mu kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah na Komiseri ushinzwe imyitwarire muri FPR-Inkotanyi, Nathalie Munyampenda, bashimiye Perezida Kagame wahaye abanyarwanda ibikorwa bya siporo, birimo Nyarugenge Pele Stadium, Club Rafiki ihuza urubyiruko rushaka gukina Basketball n'inyubako ya BK Arena ikomeje kuba ku isonga mu guteza imbere imyidaguro na siporo nyarwanda.

Munyampenda yagize ati: "BK Arena ituma tubasha kuzana BAL hano mu Rwanda, kandi umwaka utaha hazaza Shampiyona y'Isi y'Amagare. Ntabwo bisanzwe, kuko duhora turi aba mbere muri Afurika, ni ubwa mbere iyo shampiyona y'amagare izaba ije muri Afurika kandi muhora mutuzanira ibyo kuba aba mbere."

Yashimangiye ko iyo iyi mukino ije mu Rwanda, ba mukerarugendo bazana amadovize mu gihugu maze n'urubyiruko rukabona amahirwe atandukanye y'akazi. Yashimiye kandi Perezida Kagame ukomeje guteza imbere abagore muri siporo. 

Minisitiri Dr.Utumatwishima, yashimiye Perezida wa Repubulika wubakiye abaturage ibitaro bya Nyarugenge, ashimangira ko byagobotse ubuzima bwa benshi mu bihe by'icyorezo cya COVID-19.

Ati: "Covid byari ibyago Isi yose yagize, ariko muri RPF, akenshi ibibazo tubikuramo ibisubizo."

Yashimiye Perezida Kagame washakiye abanyarwanda inkingo, mu gihe Isi yose yari yazibuze, kandi akaba nyambere mu gukingirwa mu rwego rwo kubera urugero abanyarwanda bose.

Minisitiri Dr.Utumatwishima yaboneyeho no gutangaza ko ari mu bantu baje gutura i Kigali vuba kuko yahimukiye amaze guhabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

Ati: "Ntabwo narinzi ko njye nzatura i Kigali. Njyewe nari naranyuzwe n'icyo nari narabaye cyo. Nari nararokotse intambara z'abacengezi, hanyuma muratwigisha.Mumaze kutwigisha niga ubuganga mba Dogiteri, ndakomeza mba umuyobozi w'ibitaro, numvaga birangiye nzatura i Musanze nkahasazira."

Yashimangiye ko ari mu bantu bishimiye kuba i Kigali, akaba ari nayo mpamvu akunda kuba yishimanye n'urubyiruko mu bikorwa by'imyidagaduro birimo iby'urwenya, ibitaramo n'ibindi, 'mba ndimo kumenya Kigali.'

Bavuze ko iki ari ikinyejana cy'urubyiruko gisobanukiwe neza amateka y'u Rwanda, bakaba bazi aho bavuye ndetse n'aho bagana.

Ati "Buriya iyo batubwiye gutora, twebwe twumva icyo bisobanuye. Ni ugukomeza aho igihugu mukigejeje Nyakubahwa Chairman kandi turi ikinyejana kitazigera kizana ubutesi, kitazigera kibatererana. Twiyemeje ko tuzajya tujya ku rugamba rwose ruhari nka kwa kundi mwatumyeho abanya-Rubavu ngo baryamye basinzire. Turifuza ko 'Generation' yacu tuzarwana urugamba, tugakora akazi neza, namwe mukagera igihe mukaryama Nyakubahwa."

Umukandinda wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri, asaba Abanyarwanda gukomeza kurangwa no gukora ibyiza.

Minisitiri Dr.Utumatwishima na Nathalie Munyampenda bashimye Perezida Kagame ku bw'ibikorwaremezo yubakiye abanyarwanda

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yiyamamarije i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali


Abaturage barenga ibihumbi 300 nibo bitabiriye iki gikorwa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND