Samia Orosemane uri mu banyarwenya bamaze gushinga imizi ku Isi akaza no mu Bafaransa bavuga rikijyana, yamaze kugera mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya.
Ku wa 29 Kamena 2024 ni bwo abanyarwenya batandukanye bazahurira mu gitaramo cy’urwenya cya Caravane du Rire,Samia Orosemane uri mu bategerejwe muri iki gitaramo yamaze kugera i Kigali.
Nk'uko duheruka kubitangarizwa na Michael Sengazi uri mu bazataramana na we kandi bagize uruhare mu kuza kwe, ngo uyu mugore yifuje kugera mu Rwanda kare ngo agire umwanya wo kubanza kurutembera anitegure neza.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yakiranwe urugwiro
ahabwa ururabo nk’ikimenyetso cy’uko yishimiwe.
Mu bandi banyarwenya b’abanyamahanga bazataramana na we
barimo Sylvanie Njeng wo muri Cameroon, Napoleone na Cotilda bo muri Uganda
ndetse na Chipukeezy wo muri Kenya.
Naho abanyarwanda ni Herve Kimenyi, Muhinde, Merci
Ndaruhutse, Prince Nshizirungu, Michael
Sengazi na Babu bo mu Rwanda.
IKIGANIRO KIGARUKA KURI IKI GITARAMO NAHO URUGANDA RW'URWENYA RUHAGAZE
TANGA IGITECYEREZO