RFL
Kigali

Umunyarwenya Samia Orosemane yasesekaye i Kigali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/06/2024 13:36
0


Samia Orosemane uri mu banyarwenya bamaze gushinga imizi ku Isi akaza no mu Bafaransa bavuga rikijyana, yamaze kugera mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya.



Ku wa 29 Kamena 2024 ni bwo abanyarwenya batandukanye bazahurira mu gitaramo cy’urwenya cya Caravane du Rire,Samia Orosemane uri mu bategerejwe muri iki gitaramo yamaze kugera i Kigali.

Nk'uko duheruka kubitangarizwa na Michael Sengazi uri mu bazataramana na we kandi bagize uruhare mu kuza kwe, ngo uyu mugore yifuje kugera mu Rwanda kare ngo agire umwanya wo kubanza kurutembera anitegure neza.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yakiranwe urugwiro ahabwa ururabo nk’ikimenyetso cy’uko yishimiwe.

Mu bandi banyarwenya b’abanyamahanga bazataramana na we barimo Sylvanie Njeng wo muri Cameroon, Napoleone na Cotilda bo muri Uganda ndetse na Chipukeezy wo muri Kenya.

Naho abanyarwanda ni Herve Kimenyi, Muhinde, Merci Ndaruhutse, Prince Nshizirungu,  Michael Sengazi na Babu bo mu Rwanda.Samia Orosemane ubwo yageraga mu Rwanda yakiriwe n'abarimo Michael Sengazi baheruka gutaramana i BurundiYifuje kugera mu Rwanda hakiri kare kugira ngo azagire umwanya wo kwitegura no gutembera 

IKIGANIRO KIGARUKA KURI IKI GITARAMO NAHO URUGANDA RW'URWENYA RUHAGAZE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND