FPR
RFL
Kigali

Tanasha Donna utegerejwe i Kigali mu byamamare byafashe mu mugongo Eric Omondi wabuze umuvandimwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/06/2024 14:22
0


Fred Omondi wari mu banyarwenya bari mu bihe byabo byiza yitabye Imana mu rupfu rwashenguye benshi biganjemo inshuti ze nka Tanasha Donna n’abandi bafite izina rikomeye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro.



Ku wa 15 Kamena 2024 ni bwo inkuru y’akababaro yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Frederick Odhiambo Omondi [Fred Omondi] yitabye Imana.

Uyu munyarwenya yaguye mu mpanuka yabereye ku muhanda wa Kangundo i Nairobi aho imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi yagonganye na moto nk'uko polisi ya Kenya yabitangaje.

Fred Omondi yahise yitaba Imana, umubiri we wahise ujyanwa mu bitaro bya Mama Lucy n’uwari umutwaye wakomeretse cyane na we ni ho yahise ajyanwa kugira ngo akurikiranwe.

Eric Omondi wabuze murumuna we yasangije abamukurikira amashusho bari kumwe, aboneraho amwifuriza kuruhukira mu mahoro ati”Ugereyo amahoro muvandimwe.”

Mu bandi bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rwa Fred Omondi barimo Tanasha Donna wari usanzwe ari n’inshuti y’uyu musore wakomeje kandi Eric Omondi wabuze umuvandimwe.

Uyu mugore bwa mbere agiye gutaramira i Kigali aho afite ibirori bigera muri bibiri ku wa 21 na 22 Kamena 2024.

Mu bindi byamamare bikomeje gukomeza abasigaye no kwifuriza kuruhukira mu mahoro Fred Omondo harimo KRG The Don, Nameless, Mammito, Phelix uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi.Fred Omondi yari amaze gushinga imizi mu rwenya yitabye Imana azize impanukaEric Omondi wifurije murumuna we iruhuko ridashira akomeje gufatwa mu mugongoTanasha Donna utegerejwe i Kigali mu bashenguwe n'urupfu rwa Fred Omondi bari n'inshuti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND