RFL
Kigali

Agezweho: Man United irashaka myugariro wa Bayern Munich, Jack Grealish ashaka kuva muri Man City

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/06/2024 10:24
0


Manchester United yatangiye ibiganiro byoroheje na myugariro wa Bayern Munich, Matthijs de Ligt, naho Umwongereza Jack Grealish ashaka gutandukana na Manchester City.



Amakuru avugwa mu binyamakuru byumwihariko ajyanye n'uko amakipe ari gukura abakinnyi ku Mugabane w'u Burayi, reka tuyahere mu Kinyamakuru Sky Sports yo mu Budage, yatangaje ko Manchester United yatangiye ibiganiro byoroheje na myugariro wa Bayern Munich, Matthijs de Ligt. Uyu myugariro, akomoka mu Buholandi, afite imyaka 24 y'amavuko.

Tz yagarutse kuri iyi nkuru ya myugariro Matthijs de Ligt na Manchester United, itangaza ko Manchester United yiteguye gutanga Miliyoni 50£ kugira ngo yegukane uyu mukinnyi urikumwe n'ikipe y'igihugu y' u Buholandi mu mikino ya Euro iri kubera mu Budage.

The Mirror yagarutse kuri Manchester United, itangaza ko iyi kipe ishobora kuva muri gahunda yo kugura myugariro Jarrad Branthwaite, kubera ko Everton irashaka miliyoni 70£, naho Manchester United yo ntabwo ishaka kurenza Miliyoni 42£ igura uyu mukinnyi.

Football Insider yatangaje ko Umwongereza Jack Grealish ashaka gutandukana na Manchester City, nyuma y'uko atakibona umwanya wo kubanza mu kibuga. Amasezerano ya Jack Grealish na Manchester City azarangira mu 2027.

The Mirror kandi, yatangaje ko rutahizamu Mason Greenwood wa Manchester United yatije muri Getafe, akomeje kwifuzwa cyane n'amakipe arimo Valencia yo muri Espagne na Juventus mu Butaliyani.

Sky Sports mu Butaliyani yatangaje ko AC Milan yohereje inzobere mu kureba abakinnyi, ngo bajye kureba imikinire ya Armando Boroja, Umunya-Albania ukinira Chelsea. Mu gihe izo nzobere zakunda imikinire ye, yava muri Chelsea akajya muri AC Milan.

Express yatangaje ko Lille yashyize igirora amakipe arimo Manchester United, Liverpool na Real Madrid, igiciro cya myugariro Leny Yoro igishyira kuri miliyoni 42£.

Fotmac yatangaje ko myugariro wa Manchester United, Victor Lindelof ashaka kuyivamo, akerekeza muri Fenerbahce isigaye itozwa na Jose Mourinho wamuguze amujyana muri Manchester United.


Manchester United yatangiye ibiganiro byoroheje na myugariro wa Bayern Munich Matthijs de Ligt 


Myugariro wa Bayern Munich Matthijs de Ligt mu birango bya Manchester United 


Jack Grealish arashaka gutandukana na Manchester City 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND