RFL
Kigali

Canada: Hateguwe igiterane gikomeye kizahabwa umugisha na Rev Dr Antoine Rutayisire

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:12/06/2024 8:02
0


Itorero Assemblée Chrétienne Shekinah riherereye muri Canada, ryateguye igitaramo cy'iminsi itatu cyatumiwemo umukozi w’Imana, Rev Dr Antoine Rutayisire aho azasengera ndetse akigisha abizera Imana bazitabira.



Ni igiterane cy’ivugabutumwa kizaba iminsi itatu kuva tariki ya 21 Kamena 2024 kugeza tariki 23 Kamena 2024. Iki giterane cyitezweho ibyishimo, kizaba mu bice bitatu nk'uko kizaba mu minsi itatu.

Ku wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2024 ku isaha ya 18h00, hazaba amateraniro y’urubyiruko, aho abakiri bato biganjemo abasore n’inkuni bazabana n’uyu mukozi w’Imana bakumva ibyo Imana yamutumye kubabwira, ari na ko bahimbaza Imana ku mirimo yayo.


Aho igiterane kizabera ni 4000 AVENUE DE COURTRAI, LOCAL:200. MONTREAL, QC, H3S2C1, Canada

Igiterane kizaba tariki 22 Kamena 2024 kuwa Gatandatu kizabera 1850 RUE SAINT-ANTOINE, LACHINE, QUEBEC, H8S1V4, CANADA saa cyenda 15h00/3pm ku isaha ya Montréa. 


Ku cyumweru akaba n’umunsi wa nyuma w’igiterane tariki ya 23 Kamena 2024, hitezwe igitaramo cyo kwishima no kuramya kizaberamo kwakira umugisha Imana isesekaza ku bana bayo. Kizabera ahazwi nka: 4000 AVENUE DE COURTRAI, LOCAL:200. MONTREAL, QUEBEC, H3S2C1, CANADA saa tanu zamanywa 11h00. 


Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu bazitabira iki giterane ukiri mu myaka y'urubyiruko, yatangaje ko biteguye kwiyegereza Imana biruseho ndetse no kugirana ibihe byiza n'umukozi w'Imana Rev Dr Antoine Rutayisire uzaba aturutse mu Rwanda.


Dr Antoine Rutayisire uherutse kujya mu kiruhuko cy'izabukuru ku murimo w'ubushumba yakoreraga mu Itorero rya Angilican mu Rwanda, ategerejwe mu biterane bitatu bizaba tariki 21, 22 na 23 Kamena 2024 muri Canada, agasengera hamwe n'abiganjemo urubyiruko. Abakuze, abakiri bato n'abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND