FPR
RFL
Kigali

Yayobotse Email! Ed Sheeran amaze imyaka 10 adakoresha telefone

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/06/2024 13:55
0


Icyamamare mu muziki, Ed Sheeran, yahishuye ko amaze imyaka hafi 10 nta telefone agira kuko yamutwariraga umwanya, ndetse ahishura ko yayobotse gukoresha cyane ‘Email’.



Ku bantu bamenyereye gukoresha telefone ngendanwa biragoye ko bamara amasaha 24 batayikoresha, byumwihariko ku bantu b'ibyamamare bakorera byinshi kuri telefone usanga bazihorana aho bari hose, gusa ibi si ko bimeze kuri Ed Sheeran uvuga ko imyaka igiye kuba 10 atayikoresha.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyarwenya ukunzwe kuri Tik Tok witwa Jake Shane, yahishuye ko mbere yo kuba icyamamare ubwo yari mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko nimero ye itigeze ihinduka, biza gutuma ubwo yari atangiye kuba icyamamare atunga nimero zigera mu 10,000 muri telefone ye.

Ed Sheeran avuga ko abantu batangiye kujya bamwandikira ari benshi agahora mu byo gusubiza ubutumwa bwabo, aza gusanga bituma atakaza ubusabane yagiranaga n’abantu babanaga umunsi ku wundi, aribwo mu 2015 yafashe icyemezo cyo kureka telefone.

Akomeza avuga ko yahise yiyemeza kujya akoresha Email gusa, akajya afata umunsi umwe mu cyumweru, ari ku wa Kane cyangwa ku wa Gatanu akicara mu modoka ye agasubiza abantu bamwe na bamwe.

Ed Sheeran yahishuye ko agiye kumara imyaka 10 adakoresha telefoni ahubwo ko akoresha Email

Yagize ati “Sindongera gutunga telefone kuva mu 2015, nagiye kure yayo. Kuva ku myaka 15 y’amavuko nimero yanjye ntiyigeze ihinduka, ariko ubwo nabonaga ubwamamare natunze nimero 10,000 muri telefone yanjye. Natangiye gutakaza ubusabane mu buzima, rero mpita njya kure yayo.”

Uyu mugabo ahamya ko kwicara nta kintu ufite cyo gukora ari byo bituma umuntu atekereza telefone, ariko mu gihe wayirinze, bizagufasha gutekereza ku hazaza h’umwuga wawe.

Ed Sheeran usanzwe ari umuhanga wo kwandika indirimbo no gucuranga gitari, atangaje ibi mu gihe mu mwaka ushize wa 2023 yari yatangaje ko atajya akoresha imbuga nkoranyambaga ahubwo ko afite ikipe ishinzwe gukoresha imbuga ze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND