FPR
RFL
Kigali

Nyakatsi yabaye amateka, ibyo gusuhukira mu Burundi biracika! Abaturage barashima Perezida Kagame

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/06/2024 20:47
0


Bamwe mu baturage barashima Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame wabakuye mu buzima bubi bari babayeho mbere burimo ubwo kuba no muri nyakatsi no gusuhuka, ariko kuri ubu bakaba babayeho neza.



Kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, agaruka kuri byinshi bitandukanye bijyanye.

Muri iki kiganiro ariko hanabayeho guha umwanya abaturage binyuze ku murongo wa telefone kugira ngo nabo batange ibitekerezo byabo.

Uwitwa Nshimiyimana Adrien wo mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Burera mu murenge wa Butaro hafi y’ibitaro mpuzamahanga bya Butaro yahamagaye ashimira Perezida Kagame ku kuba yaratangije Urugamba rwo kubohora igihugu anavuga ko abasebya u Rwanda ari ipfunwe riba ribibateye ry'ibyo basize bakoze.

Ati: "Ndabanza kubashimira cyane ko mwatangije urugamba rwo kubohora igihugu none igihugu kikaba kigeze aheza kandi mugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo byose ndabibashimira kandi ndabamenyesha ko abangaba birirwa bavuga hirya no hino kuri za radiyo, abongabo ni ipfunwe ry'ibyo bakoze.

Ni umujinya kuko igihugu cyacu barakishe murakizura none kubera ipfunwe baba bafite ry'ibyo bakoze baba bashaka kujya kwishyira hamwe ngo batuyobye.

Ariko abaturage, abanya Burera cyane cyane turi maso kuko ntabwo tuzabemerera kuko ntabwo twakongera kwemera ko igihugu cyacu cyongera gupfa, kandi ndashimira Imana yabaduhaye Nyakubahwa Perezida wa Repubilika."

Nshimiyimana Adrien yakomeje ashimira Perezida Kagame ko yabakuye muri nyakatsi y'amazu ndetse niyo ku buriri.

Ati" Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Abanya-Burera hano i Butaro mu mirenge 17 igize akarere ka Burera turagushimira cyane ko wadukuye muri nyakatsi y’amazu n'iyo ku buriri ku buryo cya gishanga kitwa Kamiranzovu na Rwarugezi twahiragamo ibikangaga byo kuryamaho, ubu dusigaye turyama kuri matera.

Cya gishanga cya Kamiranzovu waragitunganyije neza ari na byo bitera ipfunwe n'ishyari abo bicanyi, urangije kugitunganya ubu gisigaye cyera gukuba inshuro 10. "

Yavuze ko hari n'ibindi byinshi yabagejejeho birimo no kubakiza amavunja ndetse akaba yaranabubakiye Kaminuza.

Undi muturage nawe wahamagaye witwa Habineza Fidele wo mu Karere ka Nyaruguru akaba Umuyobozi wa Koperative y'abahinzi b'icyayi ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi bibiri n’amagana atandatu, yashimiye Perezida Kagame avuga ko yabubakiye uruganda none bakaba bamaze kwiteza imbere.

Ati" Nshimiye Perezida wa Repubilika cyane bihebuje mu izina ryabo banyamuryango ku gitekerezo yagize cyo kudushyira hamwe tugahinga icyayi cyaduteje imbere, akatwubakira uruganda ubungubu rwose twiteje imbere.

Icyayi cyagize umuturage wa Nyaruguru umuntu uhora akorakora ku ifaranga ku buryo bworoshye. Icyo ngicyo turakimushimiye mu buryo bworoshye.

Turamushimira ku muhanda wa kaburimbo yubatse uva i Huye ukagera ku Munini, turashima kandi uburyo kwivuza byoroheye abaturage ba Nyaruguru bitewe n'imishinga itandukanye Umukuru w'Igihugu yagiye ashyira mu karere kacu ka Nyaruguru"

Yakomeje avuga ko mbere akarere ka Nyaruguru kari karishwe n'inzara abaturage basuhukira i Burundi, gusa kuri ubu bikaba byaravuyeho ndetse anavuga ko yabubakiye ibitaro byiza byo ku Munini.

Perezida Kagame muri iki kiganiro yavuze ko ibyiza ku banyarwanda biri imbere, ko bazabona ibindi byiza kurushaho. Ni ikiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND