FPR
RFL
Kigali

Itegeko ku gukuramo inda, abimukira, intambara muri Ukraine: Ibyavugiwe mu kiganiro na Trump na Biden

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/06/2024 10:06
0


Ikiganiro mpaka hagati ya Perezida Biden wa Amerika na Donald Trump, cyari gitegerejwe na benshi cyashyize kiraba, kinagaruka ku ngingo zinyuranye kuva ku itegeko ryo gukuramo inda kugeza ku ntambara iri kubera muri Ukraine.



Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, na Donald Trump yasimbuye ku butegetsi, bahuriye mu kiganiro mpaka kibanziriza amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2024, buri wese agaragaza impamvu yo gushyigikirwa n’abaturage.

Iki kiganiro mpaka cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Kamena 2024 cyayobowe na Televiziyo CNN. Ingingo zibanzweho zirimo ubukungu bwa Amerika, ikibazo cy’abimukira binjirira ku mupaka wa Mexique, itegeko ryo gukuramo inda ku bushake, politiki yo gushyigikira Ukraine na Israel, mu ntambara ibihugu byombi birimo.

Icyakoze nubwo bagiye impaka ku ngingo nyinshi zitandukanye ndetse nabo ubwabo bagasa nk'abibasirana (basererezanya), hari zimwe mu ngingo bavuze zavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse zikagarukwaho no mu bitangazamakuru.

1. Itegeko ryo gukuramo Inda ku bushake

Mu gihe muri Amerika hari Leta zemera ko abagore n'abakobwa bakuramo inda ku bushake, hari izindi Leta zitabyemera ndetse bifatwa nk'icyaha gihanishwa amategeko. Trump we yahise avuga ko yongeye gutorwa yashyiraho itegeko ryemerera abagore bose gukuramo inda nta yandi mananiza ndetse avuga ko gukuramo inda ari 'uburenganzira bw'igitsinagore'.

Trump yavuze ko impamvu ya mbere ituma yumva abagore/abakobwa bakwiye kwemerwa gukuramo inda ari uko hari abazitwara bafashwe ku ngufu, abaziterwa n'abo mu muryango wabo hamwe n'abazitwara batabiteganije, bityo ngo abo bose bakwiye guhabwa amahirwe yo kwemererwa gukuramo inda.

Perezida Biden nawe yahise yungamo avuga ko nubwo hari byinshi atemeranyaho na Trump, gusa iyi ngingo basa nk'aho bayihuriyeho ndetse avuga ko nawe yifuza ko gukuramo inda muri Amerika byemerwa n'amategeko ndetse ko bamutoye yagarura itegeko rya 'Roe v. Wade'. 

Iri tegeko ryatowe mu 1973 ryemeraga ko gukuramo inda atari icyaha gihanwa n'amategeko, gusa mu 2022 iri tegeko ryakuweho. Biden yavuze ko atowe icya mbere yakora yahita agarura iri tegeko agaha uburenganzira abagore bifuza gukuramo inda.

2. Bagarutse ku bimukira

Donald Trump yanenze politiki ya Biden yo guha ikaza abimukira bose barimo n’abadafite ibyangombwa, agaragaza ko bazahungabanya imibereho y’Abanyamerika. Ati “Bagiye gusenya imibereho y’abaturage. Ibyo uyu mugabo yakoze bigize icyaha.”

Yakomeje ati “Hari abagore bato benshi bishwe n’aba bantu yemerera kwambuka umupaka. Aba bicanyi bari kuza mu gihugu cyacu, bagasambanya abagore bacu, bakanabica. Bari kuba muri hoteli zihenze muri New York City n’ahandi hantu.”

Perezida Biden nawe wasubije asa n'urya iminwa, yavuze ko guha ikaze abimukira muri Amerika ari ikimenyetso cya mbere cyo guha abantu bose ikaze muri iki gihugu bakaza gushaka ubuzima bizwi nka 'American Dream'.

Yagize ati: ''Guha ikaze abimukira tutitaye ku buryo bubi banyuramo baza, ni ikimenyetso cyiza cyo kubaha amahirwe yo kuba hano no kugera ku nzozi zabo za Amerika zirimo imirimo n'imibereho myiza''.

3. Intambara iri muri Ukraine

Trump kandi yanenze uburyo Perezida Biden yakuye ingabo za Amerika muri Afghanistan, agaragaza ko byahaye rugari u Burusiya, bujya gushoza intambara muri Ukraine. Yavuze ko iyo aba ari ku butegetsi, iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022 itari kubaho.

Uyu muherwe wayoboye Amerika yavuze ko iyo aba akiri ku butegetsi, umutwe wa Hamas utari kugaba igitero muri Israel mu Ukwakira 2023, kuko mu gihe yari ayoboye iki gihugu, Iran ishinjwa kuwutera inkunga yari ifite ubukene. Yagaragaje ko Biden yahaye Iran agahenge, ishaka ubushobozi.

Biden yasubije Trump ko uko byagenda kose, Perezida Vladimir Putin ari umugizi wa nabi, kandi ko icyo agamije ari ugufata Ukraine n’ibindi bihugu. Ati “Ukuri ni uko Putin ari umugizi wa nabi w’intambara. Yishe ibihumbi n’ibihumbi by’abantu. Utekereza ko azahagarikira hariya? Utekereza ko bizarangira nafata Ukraine?”

Kuri Israel, Biden yibukije Trump ko aherutse kugaragaza uburyo intambara y’iki gihugu n’umutwe wa Hamas yahagarara kandi ngo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yarabwemeye. Ati “Ushaka ko intambara ikomeza ni Hamas gusa.”

Trump yasubije Biden ko ahubwo Netanyahu ari we ushaka gukomeza intambara kuri Hamas, icyakoze ahamya ko Minisitiri w’Intebe wa Israel akwiye kwemererwa gukomeza kotsa igitutu uyu mutwe, akoresheje uburyo bwose bushoboka kugeza ubwo azaba ageze ku ntego.

4. Bombi bagize ubutumwa baha Abirabura

Mbere yo gusoza ikiganiro mpaka Trump yanenze Biden ko mbere yiyamamaza yari yemereye byinshi Abirabura bo muri Amerika nyamara yagera muri White House ntagire icyo abamarira mu gihe we ibyo yabemereye yabikoze kandi ko n'ubu yifuza gutorwa ngo akomeze abafashe.

Trump yagize ati: ''Ntandukanye na Biden wabeshye imishinga myinshi Abirabura ntagire icyo ayikoraho, njyewe nakoze ibishoboka mbaha amafaranga abateza imbere, mfunguza abirabura benshi bari barafunzwe barengana, kandi n'ubu nibantora ndifuza ko nakomeza kubafasha. Nkeneye ko kominote y'Abirabura ingirira icyizere bundi bushya''.

Perezida Biden yahise asubiza ati: ''Ndabyumva Abirabura baranenze, biranashoboka ko badashaka kongera kuntora, ariko ndabizeza ko ibyo ntakoze atari uko byananiye ahubwo ni uko bisaba igihe kinini ngo bishyirwe mu bikorwa. Nimwongera kuntora nzabyihutisha kandi mfite na gahunda nyinshi kuri mwe, gusa ndabasaba imbabazi ko ntubahirije ibyo nabemereye''.


Biden na Trump bahuriye mu kiganiro mpaka cyanyuze kuri CNN


Biden yiseguye ku birabura kuba atarakoze ibyo yabasezeranyije byose, abizeza ko azabikosora natorwa


Trump ushaka gusimbura Biden, yavuze ko natorwa hari byinshi byiza azakorera Abirabura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND