Kigali

Dr Frank Habineza yasezeranyije abanya-Ruhango kububakira ibibuga bya Siporo n’imyidagaduro

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/06/2024 18:40
0


Ubwo yiyamamazaga mu karere ka Ruhango, Dr Frank Habineza yavuze ko naramuka atowe azashyiraho aho kwidagadurira ndetse n’ibibuga byo gukina kugira ngo abana bato bazakure bateza imbere impano zabo kandi birinde kwishora mu biyobyabwenge.



Nyuma yo kwiyamamariza mu karre ka Gisagara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2024, Ishyaka Green Party n’Abarwanashyaka baryo bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ruhango.

Nyuma y’urugendo rurerure, Perezida wa Green Party akaba n’umukandida w’iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza yageze mu karere ka Ruhango ku isaha ya saa kumi n’imwe zibura iminota micye.

Umuyobozi wungirije mu karere ka Ruhango ushinzwe ubukungu n’iterambere, Rusilibana Jean Marie Vianney yahaye ikaze ishyaka Green party avuga ko ubundi buyobozi bukuru bw’Akarere ka Ruhango bwari bwifuje kuba buhari ariko ku bw'izindi nshingano ntibabasha kuboneka.

Kuko amasaha yari yagiye, nta mwanya munini wanyuzeho Dr Frank Habineza ahita afata ijambo atangira aganiriza abaturage bo mu karere ka Ruhango muri bimwe ishyaka Green Party ryagezeho mu myaka 7 itambutse.

Yavuze ku mushahara wiyongereye ku barimu, abasirikare, abapolisi ndetse avuga ko abaganga aribo bagiye gukorerwa ubuvugizi bakongezwa umushahara. Yikije kandi ku buvugizi bakoze bituma umusoro ku butaka ugabanuka uva ku mafaranga 300Rwf kuri 1m2  ugera ku mafaranga 80Rwf. 

Umukandida w’ishyaka Green Party yabwiye abaturage bo mu karere ka Ruhango ko nibaramuka bamugiriye ikizere bakamutora azateza imbere ubuhinzi n’ubworozi agashyiraho ikigega kigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ndetse no korohereza abahinzi ku buryo ibyo bahinga bizabona isoko kandi ku giciro gikwiye buri wese.

Yagize ati “Nahoze ntanga urugero rw’umuceri duhinga hano mu Rwanda ariko ugasanga ku isoko uhenze kurusha uwavuye mu Buhinde cyangwa Tanzania. Ibyo bituma umuceri wacu utabona isoko ariko nitumara gushyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bizorohereza abahinzi kubona isoko kandi ku giciro cyiza.”

Dr Frank Habineza yavuze kandi ko naramuka atowe azashyira uruganda muri buri murenge ku buryo ibyo bakora bazagira uruhare mu kubiteza imbere no kubimenyekanisha ndetse bikazatanga umusaruro haba ku gihugu ndetse no ku muturage muri buri murenge.

Yagize ati “Nziko inaha mukunda umupira. Harimo umukino w’amaguru ndetse n’indi mikino. Tubafitiye gahunda rero. Hagomba kubaho ikigega cya leta giteza imbere siporo n’imyidagaduro ku buryo tuzabiteza imbere.”

Akomeza ati “Hazashyirwaho ibibuga ku rwego rw’umudugudu kugira ngo abana bacu bato bazakure bakomeza impano yabo. Ibyo kandi bizagabanya umubare w’abishora mu biyobyabwenge.”

Ibyo byose yabijeje, Umukandida w’ishyaka Green Party yavuze ko azabigeraho ari uko babigizemo uruhare. Ati “Tuzabigeraho ari uko iriya tariki ya 15 Nyaanga mumugiriye ikizere inshuti yanyu, Frank Habineza mukamutora akayobora Igihugu.”  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND