Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Nemeye Platini wamamaye nka Platini, yatangaje ko ataremenya n'umugore we Olivia Ingabire guhana ubutane bwa burundu (Divorce).
Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatanu
tariki 28 Kamena 2024, Platini yahakanye inkuru zivuga ko yemeranyije n’umugore
we gutandukana. Yavuze ko ayo makuru ari ibihuha.
Uyu mugabo wanyuze mu itsinda rya Dream Boys, akaba ari gukora umuziki ku giti cye, yagaragaje ko n’ubwo
bimeze gutya nta kintu kizamubuza gukomeza gutera imbere, ariko kandi ‘dukeneye
ikiruhuko’.
Ingingo ya 194 y’itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016
rigenga abantu n’umuryango iteganya ko ikirego kigamije gutesha agaciro
ishyingirwa mu buryo budasubirwaho gitangwa n’umwe mu bashyingiranywe cyangwa
undi muntu wese ubifitemo inyungu.
Ingingo ya 195 yo ivuga ko ishyingirwa riteshejwe agaciro ku
buryo budasubirwaho rifatwa nk’aho ritigeze ribaho uhereye ku munsi isezerano
ryo gushyingirwa ryakoreweho.
Icyakora, ishyingirwa ritaye agaciro rigenera abana uburenganzira
burikomokaho kabone n’iyo abashyingiranywe bombi baba barabigiranye uburyarya.
Urukiko rwemeza uko abana bazarerwa nk’uko bigenda igihe cy’ubutane.
Iryo teshagaciro ntirikuraho kandi uburenganzira n’imirimo
nshinganwa y’ababyeyi ku bana.
Ni ibiki byavuzwe
kuri we n’umugore we?
Kopi z’urubanza zagiye hanze zigaragaza ko Platini yatanze
ikirego mu rukiko rw'ibanze rwa Nyamata ku wa 11 Mutarama 2024, cyakirwa ku wa
15 Mutarama 2024.
Urikiko rw'ibanze rwa Nyamata ni rwo rufite ububasha bwo
kuburanisha uru rubanza hashingiwe ku ngingo ya 219 y'itegeko no 32/2016 ryo ku
wa 28/8/2016 rigenga abantu n'umuryango, kuko Nemeye Platini na Ingabire
baheruka (Bivuze ko batakibana) kubana mu Kagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama,
Akarere ka Bugesera kandi ni muri 'ressort' y'urukiko rw'ibanze rwa Nyamata.
Muri uru rubanza, Platini yavuze ko ku wa 6 Werurwe 2021
habaye amasezerano y'ugushyingiranwa hagati ye na Ingabire Olivia, kandi ayo
masezerano yabereye imbere y'umwanditsi w'irangamimerere w'umurenge wa Remera
mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko ku wa 30 Kanama 2023, ku bw'impamvu zabo bwite (We
n'umugore we) bifuje ko ayo masezerano yabo y'ugushyingirwa yaseswa nk'uko
amategeko abigenga abiteganya.
Ingingo ya 229 y’itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016
rigenga abantu n’umuryango iteganya ko "Gutana guturutse ku bwumvikane
gusabwa n’abashyingiranywe bombi bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku
nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka
z’ubutane ku bashyingiranywe, n’umutungo wabo kimwe n’abana babo."
Ababuranyi bombi [Ni ukuvuga Platini na Olivia] basaba
urukiko gushingira ku ngingo ya 229 y'itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016
rigenga abantu n'umuryango rukemeza amasezerano yabo gutandukana yo ku wa
30/8/2023. Bombi bavuga ko bashaka gusesa aya masezerano ku mpamvu zabo bwite.
Muri iyi nyandiko y'urubanza, InyaRwanda ifitiye kopi
bagaragaza ko 'abashakanye nta mwana babyaranye' bityo 'nta n'inshingano za
kibyeyi zizabaho nyuma y'itandukana'.
N'ubwo bimeze gutya ariko Platini aherutse gusohora indirimbo
yise 'Ku Mutima' kandi yumvikanishije ko yayihimbiye umwana we w'umuhungu-
Ushingiye ku butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram.
Muri iyi ndirimbo, avuga ko umwana we avuka yagize ibyishimo
bikomeye, ndetse ko asa n'umwana we mu mico no mu myifatire.
Ababuranyi bombi [Ingabire na Platini] bagaragaza ko basabye
gutandukana mu gihe ibikoresho byo mu nzu bari batunze babigabanye ku
bwumvikane bwabo hakurikijwe ku byo buri wese yari akeneye.
Ikindi ni uko inzu iri mu kibanza gifite UPI 5/07/09/02/3879
iherereye mu Mudugudu wa Karugenge, Akagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama,
Akarere ka Bugesera, Intara y'Iburasirazuba yabaye iya Nemeye Platini nk'uko
'babyumvikanye'.
Impande zombi kandi zemeranyije ko nta ndishyi zitangwa muri
uru rubanza kuko ikirego byose bacyemeranyaho hashingiwe ku masezerano basinye
yemera gutandukana.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024 bombi batangiye
kuburana mu mizi. Umwe mu banyamategeko yabwiye InyaRwanda ko iyo ababuranyi
batangiye kuburana mu mizi, urukiko ruba rukeneye ‘ko bombi bemeza ibya gatanya
yabo imbere y'urukiko, hanyuma urukiko rukazafata igihe cyo gutangaza icyemezo
cya nyuma.
Kopi y'urubanza kandi igaragaza ko bombi baburanye
bahagarariwe n'umunyategeko umwe witwa Habakurama Francois Xavier. Umwe mu
banyamategeko yabwiye InyaRwanda ko kuba baraburanye bafite umunyamategeko
umwe 'bivuze ko gutandukana kwabo ari ikintu bemeranyijweho ari na yo mpamvu biyambaje
umunyamategeko umwe'.
Uyu munyamategeko yavuze ko mu busanzwe, iyo ababuranyi batemeranya kuri gatanya, buri umwe agira umunyamategeko we mu rukiko.
Imibare y’ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare igaragaza ko
mu mwaka wa 2019, ingo zisenyuka binyuze muri gatanya zageze ku 8,941 zivuye ku
ngo 1331 zari zasenyutse mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bikaba bisobanuye ko
ingo zisenyuka zari zikubye inshuro 6.8 mu gihe cy'umwaka umwe gusa.
Ni mu gihe Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana
ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075
zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko.
Platini P yatangaje ko atigeze yemeranya gutandukana n'umugore we Olivia Ingabire
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU MUTIMA' PLATINI YAKOREYE UMUHUNGU WE
TANGA IGITECYEREZO