RFL
Kigali

Nkore iki ? Yanze ko turyamana tutarabana tugeze mu rugo nkubitwa n’inkuba

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:11/06/2024 10:21
2


Umugore aragisha inama nyuma yo gushakana n’umugabo wanze ko baryamana mbere y’ubukwe avuga ko ari umukirisitu cyane atinya n’ibyaha, bamara kubana agasanga nta bugabo afite.



Yagishije inama arira ndetse afite agahinda kenshi. Ni inkuru yamuhinduye nk’umurwayi wo mu mutwe, afata gahunda yo kugisha inama nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe. 

Aba bombi bahuriye mu rusengero batangira gukundana ari na ko baganira ko bazarushinga kuko bose bari bakuze.

Abizera bagenzi babo barabikunze batangira kubasezeranya ko bazabashyigikira nibafata gahunda y’ubukwe bakababa hafi mu byo bakeneye byose. Umusore nawe ntiyari akennye kuko yari afite iby'ingenzi byatuma ashyingirwa.

Uyu mukobwa wari waramenyereye kuryamana n'abo bakundanye, yabonaga uyu musore ntacyo yibwira bikamuvanga, akagerageza kumubaza niba bataryamana ku bw’irari ryari ryarabaye ryinshi.

Uyu mugabo nawe yahakaniraga kure avuga ko atakora ikosa ryo kuryamana n’umukobwa mbere yo kubana, ariko umukobwa kuko yari yaramaze kumuhitamo no kumaramaza ku mwanzuro wo gushinga urugo, yahisemo kumwihorera akarindira ubukwe.

Igihe cyo kubana cyarageze ubukwe nabwo burakorwa, umugore ashimishwa n'uko agiye kwishimana n’uwo yakunze, gusa ntiyamenye ko vuba cyane atangira kwicuza indahiro yarahiye imbere ya Padiri ko azakunda umutware we akaramata.

Yararyamye akabona nta kintu umugabo yibwira, ndetse no kwambarira imbere ye bikaba ikibazo kimukomereye. Yatangiye kwibaza impamvu umugabo we atanashishikajwe no kumusaba ko bakora amabanga y’abashakanye, bikomeza kumubera ikibazo cy’ihurizo.

Rimwe yashiritse isoni asaba umugabo we ko baganira ku kibazo cyo gutera akabariro, amubaza n’ikibazo yaba afite kimutera guterera agati mu ryino kandi yaramusezeranije ko bazaryamana babanye, ariko umugabo afatwa n'ibimwaro areba hasi.

Uyu mugabo yamubwiye ko atigeze aryamana n’umukobwa kuva abayeho ndetse ko atarigera ashaka no kubikora. Yamubwiye ko yavukanye uburemba, akaba yarashatse umugore kubera kwikuraho urubwa nyuma yo guhaga amagambo yo mu muryango we.

Ibi byateye umugore we agahinda atangira kumutuka amubwira ko ari umugome, kubera ko atigeze amubwira ukuri mbere yo kubana. 

Uyu mugabo yamusabye imbabazi amubwira ko namusiga azaba amuteje abantu bose bamuzi bakamusuzugura, n'abo ku rusengero babashyingiye.

Ati “Ndagisha inama kuko sinzi ko nabaho ntaryamana n’umugabo kandi nari narabimenyereye, gusa ndibaza ko yabimpishe kubera ubugome. Ndibaza niba nabana nawe nkajya muca inyuma bikanshanga. Ese umuryango aka kanya niwumva njyanywe n’iki kibazo bazamfata gute? Ubuse nsabe gatanya ntaramara n’ukwezi?. Ndagisha inama".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Seraphine1 week ago
    Muvand mufashe ntumutez abantu ahubwo ujyu shaka ukumarirungu nawentakibazo aza bigiraho kuberako azukwameze kd nubonabigizeho ikibazo uzigender wanjy ntako uzabutamugiz!!!!!!!!
  • cyiza brayni1 week ago
    Muvandi ntabwo byoroshye gusa wamureka ugasaba gatanya kuko uzabyihanganira ukwezi kumwe ukwakabiri bigucange umuce inyuma aho kugirango wiyandarike rero mureke wigendere uzabona undi muzima





Inyarwanda BACKGROUND