Nk’uko umaze kubimenyera, buri munsi InyaRwanda ikugezaho bimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze buri tariki mu myaka yatambutse mu mateka y’Isi, by’umwihariko hibandwa cyane ku buzima bwa muntu.
Tariki 11 Kamena ni
umunsi wa 162 mu minsi igize umwaka, byumvikana ko hasigaye iminsi 203 kugira ngo uyu mwaka ugere ku
musozo.
Bimwe mu by’ingenzi mu byaranze uyu munsi:
1776: Hashyizweho itsinda
rigizwe na Thomas Jefferson, John Adams, Benjamin Franklin, Roger Sherman na
Robert R. Livingston ryari rigamije gukora inyigo ijyanye no gusaba ubwigenge
bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari bo bari ku isonga mu bayobozi ba za
Leta mu bihe by’impinduramatwara.
1788: Gerasim Izmailov,
umuvumbuzi ukomoka mu Burusiya yageze muri Alaska.
1805: Inkongi y’umuriro
yibasiye igice kinini cy’Umujyi wa Detroit, muri Leta ya Michigan.
1825: Muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York hatangiye kubakwa amazu hashingiwe ku
misingi (Foundation stone). Ibi byaturutse ku gitekerezo cya Fort Hamilton.
1892: I Melbourne muri
Australia hafunguwe Limelight Department, imwe nzu zitunganya ibijyanye
n’amafilimi yafunguwe bwa mbere.
1917: Umwami Alexandre
yagiye ku ngoma y’Ubwami bw’Abagereki, nyuma y’uko se Constantine I ahiritswe
n’igitutu cy’ingabo zari zigaruriye Athènes.
Umwami Alexandre yayoboye
u Bugereki, ku izina ry’ubwami bwiswe King of the Hellenes guhera mu mwaka
w’1917 kugera mu 1920, nyuma yo kwivuganwa mu buryo butunguranye n’utunyamaswa
tubiri tw’inkende.
1963: Umwe mu bantu
bafite imyemerere ya Buddha, Thich Quang Duc yaritwitse yifashishije esansi
yinubira ukutubahirizwa kw’uburenganzira n’ubwisanzure by’amadini.
1981: Umutingito wari ku
gipimo cya 6.9, ku ngero z’ibipimo bya Richter, wibasiye igihugu cya Iran
uhitana abantu 2000.
2001: Timothy McVeigh
yahawe igihano cy’urupfu kubera uruhare yagize mu bitero bya bombe byibasiye
umujyi wa Oklahoma.
2008: Minisitiri w’Intebe
wa Canada Stephen Harper yasabye imbabazi ku mugaragaro ku byabaye mu mateka,
ubwo abana bategekwaga kujya baba ku mashuri yabo bagatandukanwa n’ababyeyi
babo mu bihe by’ubukoloni.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1915: Nicholas
Metropolis, umunyamerika ufite n’inkomoko yo mu Bugereki, wari umuhanga mu
bugenge, imibare n’ubumenyi mu bijyanye na mudasobwa.
1965: Manuel Uribe,
umugabo ukomoka mu gihugu cya Mexico wigeze guca agahigo ko kugira umubyibuho
ukabije. Mu 2008 yapimaga ibiro 560 (1,235 lb).
Bamwe
mu byamamare byitabye Imana kuri iyi tariki:
1947: David I. Walsh
wabaye Guverineri wa 46 wa Massachusetts
1951: Gamzat Tsadasa wari
umusizi ukomeye mu Burusiya
1955: Walter Hampden wari
umukinnyi wa filime w’Umunyamerika
1974: Eurico Gaspar Dutra
wabaye Perezida wa Brazil
1979: John Wayne wari
umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika, yahitanwe na Kanseri y’igifu ku myaka
72.
1993: Ray
Sharkey wari umukinnyi wa filime yishwe na SIDA ku myaka 40 y’amavuko.
1996: Alan
Weeks wari umusesenguzi mu bya siporo
2001: Amalia Mendoza wari
umukinnyi w’icyamamare muri Mexique
2008: Võ Văn Kiệt wahoze
ari Minisitiri w’Intebe wa Vietnam
2010: Zenani Mandela, umwuzukuruza wa Nelson Mandela
TANGA IGITECYEREZO